UWIMABERA Clemence yahawe kuyobora umurenge wa Mukura

KALISA Constantin yahawe kuyobora umurenge wa Maraba.

Nk’uko biteganywa n’itegeko rishyirho sitati igenga abakozi ba leta,mbere  yo gutangira imirimo ye, umukozi wa leta agomba kurahira imberey’umukozi ubifitiye ububasha. Ni muri urwo rwego, abakozi bashya b’Akarere ka Huye bashyikirije indahiro yabo umuyobozi w’Akarere.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa mbere tariki 06 Werurwe  2017,ubwo abanyamabanga Nshingwabikorwa bashya b’imirenge bane bashyikirizwaga inshingano zo kuyobora imirenge, aho babiri muri bari basanzwe ari abakozi b’Akarere, n’abandi babiri bashya bahise banarahirira kuzuza inshingano zabo. Nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye NSHIMIYIMANA Vedaste,ngo buri mukozi wese mbere yo gutangira imirimo ye aba agomba kubanza kurahirira kuzatunganya  neza imirimo ishinzwe.  Ngo iyi ndahiro ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha, aho ku rwego rw’Akarere indahiro yakirwa n’umuyobozi w’Akarere.yasobanuye kandi uko umuhango ukorwa,  ko umukozi wa Leta arahira afatishije Ibendera ry’Igihugu ikiganza cy’ibumoso azamuye ukuboko kw’iburyo akarambura ikiganza hejuru.

Mbere yo kwakira indahiro z’aba bakozi, umuyobozi w’Akarere KAYIRANGA MUZUKA Eugene akaba yabanje gutanga impanuro zitandukanye, azigeza ku bakozi bashyashya hamwe n’abasanzwe mu kazi bari bitabiriye uyu muhango. Mu mpanuro ze, Umuyobozi w’Akarere yishimiye ko aba bakozi bashimye Akarere ka Huye ubwo bagasabagamo Akazi. Yavuze ko ibyo bigaragaza ikizere bagiriye aka karere, bityo akaba afite ikizere ko aba bakozi bazarangwa n’umurava mu kazi kabo. Yasabye aba bakozi bashya kuzubahiriza inshingano zabo bashyira imbere inyungu z’igihugu,aho gushyira imbere inyungu bwite.Umuyobozi w’Akarere yabwiye abari aho ko umuyobozi mwiza ari ushyira imbere inyungu z’umuturage akorera, kuko iterambere ry’abaturage ari ryo ry’igihugu. Yasabye abari bagiye kurahira kuzubaha inzego z’ubuyobozi hamwe no kubahiriza uburenganzira bw’abo bazakorana.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe kuyobora imirenge ni NSHIMYUMUREMYI Laurent wahawe kuyobora umurenge wa KIGOMA, dore ko ari na wo yari asanzwe akoreramo;KALISA Constantin yahawe umurenge wa MARABA; UWIMABERA Clemence yahawe kuyobora umurenge wa MUKURA; na HAKUZIMANA Jean Baptiste wahawe kuyobora umurenge wa RWANIRO.

Itegeko N° 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga Abakozi ba Leta,Umutwe wa III,Icyiciro cya mbere, ingingo ya 10,ivuka ko mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha muri aya magambo: “Jyewe,……………………………..., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:1° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;2° ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko;3° ko nzubaha Inzego za Leta ;4° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, nubahiriza uburenganzira bw’abagenerwa serivisi bose; 5° ko nzakoresha ukuri mu kazi, kandi ko ntazamena ibanga ry’akazi. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko.Imana ibimfashemo”.