Mu mirenge myinshi y'Akarere ka Huye hahinze kawa, ifasha abaturage kwiteza imbere.

Abahinzi ba kawa bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Huye bavuga ko mu minsi mike bazaba batangiye gusarura no kugemura umusaruro wabo ku nganda zibafasha kuyitunganya, bityo bakemeza ko nta kibazo cy’ubukene cyangwa gusonza bazahura na cyo.

Iyo ugeze mu mirenge ya Gishamvu, Huye, Mbazi, Simbi, Maraba n’iyindi igize Akarere ka Huye usanga mu misozi yaho hahinze kawa, ndetse inyinshi ifite ibitumbwe ku buryo mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu abahinzi bazaba batangiye gusarura.

Bamwe mu bahinzi bakorana n’Uruganda Huye Mountain Coffee, bagaragaza ko kuri ubu bahagaze neza ku kijyanye no gutunga ifaranga kandi bamaze gutegura n’imishinga bazakora nyuma yo gusarura Kawa yabo no kuyigurisha.

Faustin Nkurikiyimana wo mu murenge wa Simbi amaze imyaka irindwi ahinga Kawa, afite ibiti 1 900,aho kimwe ashobora kugisaruraho ibiro bitanu.

Nkurikiyinka ati “Nubwo izuba ryavuye ubu duhagaze bwuma kubera Kawa kuko mu kwezi kwa gatatu tuzaba twatangiye gusarura. Nkanjye niteze gusarura toni zirenga eshatu, niteguye kugemura ku mufatanyabikorwa wacu Huye Mountain Coffee, kandi amafaranga nzakuramo azamfasha byinshi birimo kwagura umushinga wanjye w’ubucuruzi no kurihira abana amashuri, gutanga mituweli no gukemura ibindi bibazo”.

Aba bahinzi bemeza ko kuba barabashije guhanga n’izuba ryinshi, Kawa yabo ikaba imeze neza, babikesha inama n’amahugurwa ndetse n’ibikoresho bibafasha kuyitaho bahawe n’Uruganda Huye Mountain Coffee.

Kaitan Niyomugaba wo mu murenge wa Huye ati “Huye Mountain Coffee yadushyize mu matsinda ku buryo duhura kenshi bakatwigisha uko tugomba gufata neza Kawa, baduhaye n’ibikoresho byo kuyisazura, mbese twize uko tugomba kuyitaho umunsi ku wundi, ni yo mpamvu twabashije guhangana n’iri zuba”.

Emmanuel Nsengimana, umukozi wa Huye Mountain Coffee ushinzwe guhuza abahinzi n’uruganda avuga ko bashyizeho ingamba zitandukanye ku buryo nta muhinzi wa Kawa ugomba kugira ikibazo cy’ubukene cyangwa gusonza.

Muri izo ngamba harimo gushyira abahinzi bose mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, kubaha inyigisho zijyane no kwita kuri kawa no kwiteza imbere bakora imishinga iciriritse no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Nsengimana ati “Kugeza ubu dukorana abahinzi bagera ku gihumbi bibumbiye hamwe mu matsinda 42, ku buryo bizigama bikatworohera no kubabonera hamwe tukabahugura ku kwita kuri kawa, gukora imishinga ibateza imbere ndetse no kubereka uko bahanga n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe nk’imvura nyinshi n’izuba ryinshi bitunguranye”.