Abagore batandukanye bazanye ibiseke birimo ibiribwa byo gufasha bagenzi babo

Abagore icumi bahawe ibitenge byo kwambara.

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, bamwe mu bagore bo mu Karere ka Huye bakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyo kuremera bagenzi babo. Babahaye imyambaro, ndetse n’ibiribwa. Hari kandi n’imiryango yahawe amatara azabafasha kuva mu kizima.

Ibyo byose kimwe n’ibindi, ni ibikorwa byaranze ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore byabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Werurwe 2017. Ku rwego rw’Akarere ka Huye, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu murenge wa Mbazi kuri Stade Byiza.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye UWANYIRIGIRA Marie Helene, abagore baremewe ni abagore icumi baguriwe ibitenge, ndetse n’imyaka itandukanye nk’ibishyimbo, soya, ubushaza n’ibindi byo kurya bitandukanye abagore baje bitwaje mu duseke baje gushyigikira bagenzi babo bafite ubushobozi bw’imibereho buke. Uwanyirigira yasobanuye ko ubushobozi bwo kugurira abagore abo bagore icumi ibitenge ari ubushobozi bwakusanijwe n’abagore batandukanye bo mu murenge wa Mbazi, cyane cyane mu bagore bari mu buyobozi bw’inama y’igihugu y’abagore kuva mu kagali kugeza ku Karere.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Huye KAYIRANGA MUZUKA Eugene yashimiye umutima ufasha abandi abagore bagaragaje bafasha abandi. Umuyobozi w’Akarere yasabye abagore gukomeza kuba ba mutim w’urugo babereye u Rwanda. Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasabye abagore gukomeza kunoza isuku mu ngo zabo, bagaharanira kurwanya imirire mibi miryango yabo, kandi bakajyana ababao mu mashuri, ngo mbese bagaharanira iterambere ry’imiryango yabo.

Depite MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline wari wje kwifatanya n’abanyehuye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, yashimiye abanyehuye ku bufatanye bagaragaza muri byose. Yasabye abagore kurangwa gutanga uburere bwiza mu miryango yabo, bakagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’abakobwa batwara inda zitateguwe. Yasabye abagore kwitegura neza igihe cy’icyunamo abanyarwanda bagiye kwinjiramo.

Muri ibi birori, umuryango DUHAMIC ADRI watanze amatara ku miryango itandukanye mu rwego rwo kuyifasha kuva mu mwijima. Ni kunshuro ya 41 u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, aho insanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi,komeza usigasire Agaciro wasubijwe. ” umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe ya buri mwaka. Mu Karere ka Huye uyu munsi ukaba wizihirijwe no mu yindindi mirenge igize Akarere.

Ukeneye ayandi mafoto ajyanye n’iki gikorwa, wareba aha hakurikira: https://www.facebook.com/huye.district/media_set?set=a.1293703540714058.1073741875.100002232740666&type=3&uploaded=74 cyangwa https://www.flickr.com/photos/124003165@N04