Abayobozi bakata umutsima wo kwishimira isabukuru

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ibirori by'isabukuru.

Guverneri w' Intara y' Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, arashimira abagize umuryango wa AERG ibyiza bakomeje kugeraho akanabizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi igihe cyose. Ibi guverineri Mureshyankwano akaba yabigarutseho mu birori byo kwizihiza isabukuri y'imyaka 20 ishize uwo muryango ushinzwe.

Kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 umuryango w'abanyeshuri barokotse jenoside AERG umaze ushinzwe, byabereye mu karere ka Huye. Rukundakuvuga Francois Regis, umwe mubatangije uyu muryango, muryango witabiriye ibi birori atangaza ko bishimira intambwe imaze guterwa na AERG muri iyo myaka yose ishize.

Abanyamuryango ba AERG bakiri mu mashuri, nabo bemeza ko uyu muryango ubafasha haba mu masomo yabo ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi, ibi bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Intara, Guverineri w' Intara y' Amejyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, kuri iyi sabukuru y' imyaka 20, yizeje  abanyamuryango ba AERG ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

AERG ni umuryango watangijwe n' abanyeshuri barokotse genocide bigaga mu cyahoze ari kaminuza nkuru y'u Rwanda mu mwaka w' 1996. Kugeza ubu ugizwe n'abanyamuryango bagera ku 1300, bari mu byiciro bitatu aribyo abanyamuryango shingiro, abanyamuryango b'abayoboke n' abanyamuryango bicyubahiro.