Abanyehuye abaratumiwe mu gitaramo cy'URUKEREREZA

Mu karere ka Huye hateganijwe kubera igitaramo cy’itorero ry ‘Igihugu “URUKEREREZA”, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Werurwe 2017. Ni igitaramo kizabera mu nzu y’imyidagaduriro ya Kaminuza izwi nka “Grand Auditorium”, kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Nk’uko bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Ministere ya Siporo n’Umuco, ngo iki gitaramo cyiswe “Imihigo y’intore” cyateguwe mu rwego rwo kwibutsa Abanyarwanda uko kera Intore zahigaga.

Abanyehuye ndetse n’abatuye mu nkengero z’umujyi wa Huye bakaba batumiwe muri icyo gitaramo, dore ko kwinjira ari ubuntu. Nk’uko bisobanurwa muri iri tangazo, ngo iki gitaramo giteganijwe kuwa 10 Werurwe 2017 muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye,mu Karere ka Huye, MU Ntara y’Amajyepfo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) mu nzu y’imyidagaduro ya Kaminuza (Grand Auditorium). Ngo iki gitaramo gitumiwemo abantu bose bakunda imbyino nyarwanda batuye mu mujyi wa Huye ndetse n’abatuye mu nkengero zawo.

Abazitabira iki gitaramo bazataramirwa kandi n’abandi bahanzi bakomeye barimo Muyango Jean Marie na Mariya Yohana.  Itorero Ndangamuco “URUKEREREZA”ni itorero ry’Igihugu ryashinzwe mu 1974.