Abakobwa babyina mu Urukerereza bagorora umubyimba

Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze

Abitabiriye igitaramo bararyohewe na bo bajya ku rubyiniro barabyina

Mu gitaramko ndangamuco Itorero ry’igihugu Urukerereza ryakoreye mu Karere ka Huye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017, abanyehuye bagaragaje ko bishimiye iki gitaramo ndetse banasaba ko ibitaramo nk’ibi byajya bikorwa kenshi.

Ni igitaramo cyabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Kaminuza “Grand Auditorium” ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, kikaba cyitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abandi baturage batuye mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo.

Mu ijambo ry’ikaze yatanze, Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye,  yatanze ikaze ku bashyitsi bitabiriye iki gitaramo, agaragaza ko bishimishije kandi ari iby’agaciro kubona Itorero Urukerereza ritaramira abatuye muri aka karere.

Lt. Col. Patrice Rugambwa, Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, yavuze ko kuba Abanyarwanda basangiye umuco umwe bakwiriye kuwushingiraho mu kubaka iterambere rirambye. Yagize  ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kongera kumenyekanisha ibikorwa by’Itorero Urukerereza ridufasha gusigasira umuco binyuze mu mbyino n’indirimbo, uyu munsi rero tukaba twabasuye tuje kubasusurutsa ngo dufatanye namwe gutarama twizihiza umuco wacu tuvomamo ibisubizo, tukigira kuko iyo umuntu yibuze aragenda.”

Intore z’Urukerereza zataramiye mabanyehuye zari kumwe n’abahanzi basanzwe bazwi mu Rwanda Muyango na Mariya Yohana basanzwe ari n’abatoza b’itorero ry’Igihugu “Urukerereza”. Abitabiriye iki gitaramo banataramiwe kandi n’abanyeshuri biga umuziki ku ishuri rya  Nyundo