Abasenateri ubwo bari mu ruganda rutunganya ibiryo by'amatungo i Sovu

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15/03/2017 mu karere ka Huye hakiriwe komisiyo y'ubukungu n'imari ya sena y'u Rwanda , uru rugendo rw'abasenateri rukaba rwari rugamije kumenya aho ahateganijwe igishushanyombonera cy'inganda kigeze gishyirwa mu bikorwa mu karere ka Huye.

Mu biganiro bagiranye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye  n'abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n'inganda ,abagize komisiyo bagaragarijwe ibikorwa bitandukanye bimaze gukorwa  mu rwego ryo gushyira mu bikorwa igishushanyanyombonera cy'inganda ,ibyo bikorwa birimo : Inyigo y'imiterere y'ahazashyirwa ibikorwaremezo, kwimura abaturage no kubaha ingurane ikwiye, kugaragaza amazone n'ubwoko bw'inganda zizajyamo ndetse n'inganda zatangiye kubakwamo.

Komisiyo yagaragarijwe nkandi imbogamizi zikirimo zituma igishushanyombonera kidashirwa mu bikorwa nk'uko bikwiye ,izo mbogamizi hakaba harimo kuba nta mazi , amashanyarazi ndetse n'imihanda bihagije byari byagezwa muri site y'inganda .

Abagize komisiyo bakaba bashimye ibimaze gukorwa ariko basaba Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda yari ihagarariwe muri iyi nama kwihutisha ibikorwa byo gushyira muri site ibikorwa remezo by 'ibanze kugirango bireshye abashoramari baza kubaka muri site. Abagize komisiyo bakaba bijeje akarere ubuvugizi mu zindi nzego kugira ngo ibibazo byagaragajwe mu ishyiramubikorwa ry'igishushanyobonera cy'inganda bikemuke.

Ushaka ayandi mafoto ajyanye n’iki gikorwa, kanda kuri link ikurikira : https://www.flickr.com/photos/124003165@N04