Umuyobozi w'Akarere aganira n'abaturage kuri gahunda z'iterambere.

Kubungabunga amazi mu rusange, hafatwa amazi y’imvura ndetse hanabungwabungwa ayakoreshejwe ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho n’abayobozi mu nama yabahuje n’abaturage nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017.

Ni umuganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017. Uyu muganda ku rwego rw’Akarere ka Huye wabereye mu murege wa Ruhashya wibanda ku bikorwa byo gusiza ibibanza no kubumba amatafari azifashishwa mu kubakira abatishoboye bari batuye mu nzu zitabahesha icyubahiro.

Nyuma y’umugnda abaturage bagejweho ibiganiro bitandukanye, bikubiyemo gahunda zo kwiteza imbere. Umuyobozi w’Akarere ka Huye KAYIRANGA MUZUKA Eugene, mu biganiro yatanze, yagarutse ku butumwa bukangurira abantu gufata amazi y’imvura, ngo kuko yongera agakoreshwa mu mirimo yindi itandukanye, harimo no kuhirira imyaka mu gihe imvura yaba nke.

Nk’uko bikubiye mu butumwa bwa Ministere y’umutungo kamerebujyanye no kubungabunga umutungo kamere w’Amazi n’amashyamba, abaturage basabwe kugira uruhare mu gukumira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere. Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko amazi y’imvura abantu badafata ari yo akunze gutera ingaruka. Aha yatanze urugero rw’imirima itengurwa n’isuri, bityo igatwara imyaka y’abaturage, nyamara kandi ngo ubwo butaka butwawe n’imvura bukaba butazongera kugaruka. Ahubwo yagaragaje ko mu gihe buri wese yagira uruhare mu gufata amazi y’imvura, hashyirwa ku mazu ibigega bifata amazi, ndetse hanacukurwa imirwanyasuri byagabanura ingaruka zituruka ku mazi y’imvura. Umuyobozi yagaragaje ko kandi igihe ayo mazi yaba yafashwe, hari byinshi yafasha mu mirimo itandukanye, nko kuhirira imyaka.

Mu bindi biganiro abaturage bahawe, basabwe kwitegura neza kwibuka kunshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kuri iyi ngingo, abaturage basabwe kuzajya bitabira ibiganiro, kandi bakirinda amagambo mabi y’ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo bakaba hafi abarokotse jenoside. Abaturage kandi banaganirijwe ku matora ya prezida wa repubulika ndetse no kuboneza urubyaro no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.