Takayuki Miyashita, Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda

Abahinzi cyane cyane aba Kawa mu karere ka Huye, baravuga ko kuba muri aka karere hamaze kuzura inzu izajya imurikirwamo ibikomoka by'ubuhinzi bizabafasha kubonera isoko umusaruro wabo. Iyi nzu yubatswe ku bufatanye bw'akarere ka Huye na reta y'Ubuyapani, ikaba yatashye kuri uyu wa gatatu n'uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda, ambasaderi Takayuki Miyashita.

Iyi nzu yatashywe iherereye neza ku muhanda werekeza mu karere ka Nyamagabe imbere ya gare ya Huye.

Abahinzi  cyane cyane aba kawa, bavuga ko aya ari amahirwe babonye yo kwagura amasoko y'umusaruro wabo. Biziyaremye Theophile, ni umwe muri abo bahinzi. Avuga ko iyi nzu bazayibyaza umusaruro, bashingiye ku ntego zatumye yubakwa.

Iyi nzu izajya imurikirwamo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibijyanye n’ubukorikori kandi inahugurirwemo abakora iyi myuga, ifite agaciro ka miriyoni zisaga 200 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye, asanga ku isonga izabafasha kumenyekanisha kurushaho kawa yera muri aka karere. Avuga ko Kawa yameyekanye ku izina rya Kawa ya Maraba igiye kumenyekanishwa cyane binyuze muri iyi nzu.

Takayuki Miyashita, ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda wafunguye iyi nzu ku mugaragaro, avuga ko iyi gahunda yo guteza imbere ibintu biboneka mu gace runaka, ifasha mu gutuma ibyo bintu bihangana n’ibindi ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati : «  Kandi ndatekereza ko igitekerezo cya gahunda yo guteza imbere ikintu kiboneka mu gace runaka inabereye u Rwanda, mu gihe ushyize imbaraga ku kintu runaka ushobora guhangana n’ ibindi bihugu, ntiwahangana ku isoko ry’ u Rwanda gusa ahubwo ku isi yose. Iyi ni yo mpamvu rero ituma turi gukwirakwiza ku isi, iyi gahunda yo guteza imbere ikintu kiboneka mu gace runaka.»

Abaturage 20, barimo abahinzi ba Kawa, abanyabukorikori n’abatunganya ubuki, bahuguwe bwa kuri gahunda yo guteza imbere ibikorwa biba biboneka mu gace runaka izwi nka "One Village One Product-OVOP", yatangijwe n’umuyapani Dr Hiramatsu, nibo bagiye gutangira bakorera muri iyi nzu.

Ushaka andi mafoto ajyanye n’iki gikorwa cyo gufungura inyubako ya « Huye Farmers », kanda aha hakurikira : https://www.facebook.com/huye.district/media_set?set=a.1314812405269838.1073741876.100002232740666&type=3#