Abitabiriye inama bafatira hamwe imyanzuro

Usibye inzego za leta zisanzwe zifite mu nshingano zazo kwita ku muryango nyarwanda, abanyamadini n’amatorero bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gukumira ibibazo bimwe na bimwe bigaragara mu ngo.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama  nyunguranabitekerezo ku bibazo byugarije umuryango mu Karere ka Huye, inama yateraniye muri Huye kuri uyu wa 01 Mata 2017. Ni inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, abadepite ndetse n’inzego zitandukanye zirimo abanyamadini n’amatorero.

Mu kiganiro cyatanzwe na Honorable MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline ku bibazo bigaragara mu miryango, yatangiye avuga kuri  politiki nziza ziriho uhereye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’ U Rwanda. Yagaragaje ko abanyarwanda bakwiye guhera kuri ayo mategeko bakishakamo ibisubizo by’ ibibazo byabyo.

Yagaragaje ko Itegeko Nshinga ryashyizeho amategeko n’ amahame byo kurengera umuryango by’ umwihariko umwana mu ngingo ya 18 akarengerwa mu muryango aho avuka kugira ngo agire indangagaciro zituma azagirira umumaro igihugu cye. Avuga ko umwana mbere mbere yo kurengerwa na Leta n’ abaturanyi agomba kubanza akarengerwa n’ umuryango.

Muri iki kiganiro, depite Mukakanyamugenge  yagaragaje ko amategeko yagombaga kujyaho yaragiyeho, igisigaye ari ukureba icyakorwa kugirango umuryango ube utekanye.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yasojwe hafatwa imyanzuro irebana n’ibyo amadini yarushaho gukomeza gufatanya na leta , mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuryango. Abari mu nama bishimiye imyanzuro yafashwe, kandi bagaragaza ko bazayishyira mu bikorwa.