Senateri Prof Karangwa Chrisologue, arahamagarira Abanyarwanda gukomeza gukomera ku bumwe.

Karorero Christophe warokotse Jenoside atanga ubuhamya.

Senateri Prof Karangwa Chrysologue, arahamagarira Abanyarwanda gukomeza gukomera ku bumwe bwabo nk’ imwe mu ntwaro yo guhangana n’ ingaruka za Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo. Ibi byagarutsweho ubwo mu murenge wa Raniro mu karere ka Huye, hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.

Mu karere ka Huye icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994, cyatangirijwe mu mudugudu wa Kimana ,mu kagari ka Gatwaro, umurenge wa Rwaniro.

Karorero Christophe warokotse Jenoside, avuga ko ubwicanyi muri uyu murenge wa Rwaniro uri mu cyahoze ari komini Ruhashya, bwatangiye ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa kane mu mwaka w’1994. Avuga ko, uburyo Abatutsi bari batuye muri aka gace bahuriweho n’ ibitero biturutse mu cyahoze ari prefectura ya Gikongoro n’iyari komini Maraba, bahanaga urubibi, ariko bakagerageza kwirwanaho, bituma aha hantu hagira amateka yihariye.

Nk’uko bigaragazwa n’ umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Huye, Nsabimana Jean Pierre, avugako abarokotse Jenoside bagenda biyubaka babikesheje reta y’ Ubumwe ihora ibazirikana. Ariko na none ngo haracyari ikibazo cy’inzu zishaje cyane zagiye zubakwa nyuma ya Jenoside hagati y’ umwaka wa 1995-1997 zikeneye gusanwa. Mu karere ka Huye ngo haracyari imanza z’ imitungo yangijwe muri Jenoside zisaga 5000,itarishyurwa.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Huye, anagaragaza ko n’ ubwo mu karere ka Huye hubatswe inzibutso 16 zishyinguyemo mu cyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko hakiri  ikibazo cyo kuzirinda.

Aha, Senateri Karangwa Chrysologue, witabiriye iki gikorwa cyo asanga igisubizo ku bibazo byose bikomoka ku ngaruka za Jenoside ndetse no kuyikumira by’ukuri, ari ugukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Mu Rwibutso rw’ uyu murenge wa Rwaniro rwubatse mu kagari ka Mwendo, hashyinguye mu cyubahiro Abatutsi basaga 3000. Gusa, abandi benshi bashyinguye mu mirenge bituranye nk’uwa Ruhashya, Rusatira na Kinazi ihana urubibi n’ uyu wa Rwaniro.