Urubyiruko rwitabiriye gutangiza icyunamo ku nshuro ya 23

Niwemugeni Christine asaba urubyiruko kuzitabira ibiganiro

Musenyeri Phillippe Rukamba atera amazi y'umugisha ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside.

Ubwo mu Karere ka Huye hatangizwaga icyunamo ku nshuro ya 23, ubuyobozi bw’Akarere bwashishikarije urubyiruko kuzitabira ibiganiro.

 Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza NIWEMUGENI Christine ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, ku rwego rw’umurenge. Gusaba ko urubyiruko rwarushaho kwitabira ibiganiro yabigarutseho mu murenge wa Ngoma kuri uyu wa 07 Mata 2017 mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo, aho u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Imbaga y’abantu bitabiriye gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Huye bari biganjemo urubyiruko. Ibi ni byo byatumye Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe imibereho NIWEMUGENI Christine yashimiye urubyiruko rwitabiriye gutangiza icyunamo,  aboneraho umwanya wo kubasaba kuzaba ari ko babigenza no mu kwitabira ibiganiro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Christine Niwemugeni, yashimiye urubyiruko ku bwitabire rwagize, maze aruha umukoro. Niwemugeni ati “Twagize amahirwe y’uko urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi, ni ikintu cyiza, ari nayo mpamvu tugira ngo nk’uko twabanye muri benshi, tuzabane no mu biganiro, kuko muri ibi biganiro niho tuzakura imbaraga n’ibitekerezo byo kugira ngo koko tubashe kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

Umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba na Perezida w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yasabye Imana kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside mu bantu bose ikabaha umutima mwiza wubaka igihugu. Yagize ati “Mana yacu, hindura imitima yabakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside maze bafatanye n’abandi kubaka igihugu kirangwa n’ineza. Randura ingengabitekerezo ya Jenoside mu mitima yacu kugira ngo tugire igihugu kirangwa n’ubumwe n’ubwumvikane”.

Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Huye, abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, abarezi babo, abaturage n’abayobozi ku nzego zitandukanye bakoze urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri iyo Kaminuza barusoreza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 40.

Nyuma yo kunamira no guha icyubahiro imibiri iharuhukiye, hatanzwe ubutumwa bufata mu mugongo abarokotse Jenoside no gusaba abandi kubaba hafi muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Abaturage bongeye kwibutswa ahantu hatandukanye hazajya hatangirwa, ibiganiro muri iki cyumweru bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kuzajya babyitabira.

Urwibutso rwa jenoside rw’ umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 40.