Umuyobozi w'Akarere (hagati) atanga ikiganiro

Abakozi b'Akarere bakurikiranye ikiganiro, bakanatanga n'ibitekerezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye KAYIRANGA MUZUKA Eugene arakangurira abanyarwanda gufatana urunana, bakarwanya buri wese waba ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’Umuybozi w’Akarere kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, ubwo yatangaga ikiganiro, ikiganiro yahaye abakozi bakorera ku kicyaro cy’Akarere, ndetse n’abakozi ba Sosiyete ikora isuku mu Karere.

Ikiganiro Umuyobozi yatanze gifite inyito igira iti :”Ibiranga ingengabiteterezo ya jenoside n’uruhare rw’abanyarwanda n’abanyamahanga mu kuyirwanya.”  Umuyobozi yasobanuye ko zimwe mu mpamvu z’iki kiganiro ari ukumenya jenoside no kuyisobanukirwa, hagafatwa ingamba zatuma jenoside itakongera kugaruka ukundi mu Rwanda.

Zimwe mu ngamba zagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye zikwiye gufatwa ngo hatazongera kubaho jensode kandi n’ingengabitekerezo yayo iranduke burundu, ngo hari  Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, biganisha ku kurengera abana b’u Rwanda ngo bazabe mu gihugu kizira jenoside. Hari kandi ngo kandi  ugushyira imbaraga mu butabera, abagaragaza ingengabitekerezo bakabihanirwa.

Umuyobzi yagaragaje ko gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ari intwaro ikomeye mu kwamagana jenoside n’ingengabitekerezo ya Jenoside.   Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda bamaze kugera ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge ku kigereranyo cya 95%. Ni muri urwo rwego umuyobozi yasabye abitabiriye ikiganiro gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda ya Ndi umunyarwanda.

Zimwe mu zindi ngamba zo kurandura ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Huye yatanze, yagaragaje ingamba zitandukanye abanyarwanda bakwimika kugira ngo barandure ingengabitekerezo ya jenside. Umyobozi w’Akarere yagaragaje ko izi ngamba zishyizwe mu bikorwa zatanga umusaruro mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. Hari :

·         Gusaba ababyeyi gukomeza kwigisha abana babo, kandi ntibagoreke amateka.

·         Kubungabunga ibimenyetso byajenoside, kugira ngo n’uzavuka azabone amateka y’igihugu.

·         Kwigisha urubyiruko amateka binyuze mu matorero.

·         Gukoresha itangazamakuru mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.

·         Kuvuguruza abahakana n’abapfobya jenoside, hakagaragazwa ukuri kw’amateka y’igihugu.

·         Gushishikariza ibihugu by’amahanga gushyiraho amategeko ahana abahakana bakanapfobya jenoside.

·         Ubumwe bw’abanyarwanda ni wo muti wo komora ibikomere by’amateka bahuye na yo.

Abitabiriye ikiganiro bagaragaje koko bagiye kurushaho kurwanya ingengabitekerzo ya jenoside. By’umwihariko abakuze bagaragaje ko bagiye kurushaho kwigisha abana babo amateka mu buryo bw’ukuri. Aha bagaragaza ko inyigisho bise izo “ku ishyiga” ko zikwiye kwamaganwa, ababyeyi bakigisha abana babo ibyubaka.

Abari mu nama, nyuma yo guhabwa ikiganiro, bishimiye ko ingengabitekerezo ya jensode igenda igabanuka, bityo biha intego yo gukomeza kwigisha ku gira ngo koko ingengabitekerezo ya jenoside izaranduke burundu.