Umuyobozi w'Akarere ka Huye ari gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa "Health Post" mu Kagali ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04/05/2017  mu Karere ka Huye hatangijwe ibikorwa byahariwe icyumweru cy'Ingabo bizwi nka "Army week". Ku rwego rw'Akarere byatangijwe mu Murenge wa Huye, Akagali ka Nyakagezi, Hashijwe ikibanza cyizubakwamo Health Post.  

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ,inzego z'Abaturage(Army,Police,DASSO),hamwe n'Abaturage b'Akagali ka Nyakagezi ahatangijwe kubakwa Health Post. Umuyobozi w'Akarere ka Huye afatanije n'Ubuyobozi bw'Ingabo bashyize ibuye ry'ifatizo ku nyubako ya Health Post.

Ibi bikorwa kandi byakozwe no mu yindi Mirenge itandukanye  yo mu Karere ka Huye, aho mu  Mirenge hibanzwe ku bikorwa byo kubakira abatishoboye,gucukura umuyoboro w'amazi . Ibi bikorwa byose byatangijwe bikaba biri kugenda Neza.