Amagare ijana na mirongo irindwi n’atanu (175) yahawe abunzi bo mu karere ka Huye

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushizwe ubukungu ashyikiriza igare umwunzi.

Abunzi  175 bo mu karere ka Huye  bahawe amagare  mu rwego rwo kubafasha mu murimo bakora  wo kunga abanyarwanda binyuze mu gucyemura amakimbirane  yaho batuye .

Amagare ijana na mirongo irindwi n’atanu (175) yahawe abunzi bo mu  karere ka Huye. Abunzi bahawe aya magare bavuga ko aje kuborohereza ingendo bakoraga rimwe na rimwe bakazikora n’amaguru igihe babaga badafite ubushobozi bwo gutega ibinyabiziga.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Huye Mutwarasibo Cyprien avuga ko aya magare bayahawe mu rwego kuborohereza kugera aho bakorera akazi kabo, akabasaba kurushaho kugakorana inararibonye.

Abunzi bahawe amagare ni abagize komite y’abantu barindwi (7)  ku rwego rwa buri murenge uko ari cumi n’ine (14) igize akarere ka Huye ndetse n’uhagarariye buri komite y’abunzi ku rwego rw’akagari.