Abayobozi b'amwe mu makoperative atandukanye akorera mu Karere ka Huye

Abayobozi bashima ko abanyehuye bitabiriye kwibumbira mu makoperative.

Nk’uko byasobanwe n’ishami rishinzwe ishoramari mu Karere ka Huye,  ngo abaturage bo mu Karere ka  Huye bitabiriye kwibumbira mu makoperative bagamije kwiteza imbere. Ngo ibi bigaragazwa n’umubare utari muto w’amakoperative  akorera mu karere ka  Huye, ndetse amenshi muriyo akaba amaze guhabwa ubuzimagatozi.

Ibi byagarutsweho mu Karere ka Huye kuri uyu wa kabiri tariki ya 16, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kunoza imitangire ya servisi no gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu makoperative.

Nk’uko byagaragajwe na MUTEMBEREZI SAMVURA Paulin, umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari mu Karere, ari na ryo rifite mu nshingano iby’amakoperative, yagaragaje uko urwego rw’amakoperative ruhagaze.

Imibare n’ibikorwa by’amakoperative yo mu Karere ka  Huye biteye ku buryo bukurikira:Amakoperative yahawe ubuzimagatozi butangwa na RCA ni  270 na ho  Union ni 2.  Hakaba n’amakoperative ari mu nzira zo gusaba ubuzimagatozi ni 25. Abanyamuryango b’amakoperative mu karere ka  Huye bose hamwe ni 133729 (abagabo 70995 n’abagore 62734).

Imiterere y’amakoperative hakurikijwe ibikorwa bitandukanye zikora mu karere ka Huye ateye atya, nk’uko byasobanuwe na Mutemberezi. Amakoperative akora ubuhinzi ni 118, Ubworozi ni 56, Ubucuruzi ni 28, atanga serivisi ni 73, akora imirimo y’ubwubatsi ni 4, atanga Serivisi z’imari ni  16 ari yo Umurenge-SACCO: 14; Umwalimu-SACCO: 1 na COOPEC 1.

Nyuma yo gusobanura byinshi bitandukanye ku makoperative. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative cyashimye iterambere ry’amakoperative mu  Karere ka Huye, gisaba hakomezwa kongerwamo imbaraga. 

Icyumweru cyahariwe amakoperative cyatangiye tariki ya 13 kugeza tariki ya 19 Gicurasi 2017 abakozi ba RCA hamwe m’abakozi b’Urwego rw’imiyoborere bazazeguruka mu turere twose tw’igihugu bakangurira abanyamuryango b’Amakoperative gutanga servisi inoze aho insanganayamatsiko igira iti ’’Korera umuturage ibyo agukeneyeho nk’Uwikorera .