Akarere ka Huye ku bufatanye n’ikigo  cy’igihugu gishinzwe amakoperative -RCA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere  RGB batangije mu Karere ka Huye icyumweru cyahariwe kunoza imitangire ya servisi no gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu makoperative.

Nk’uko twabibagejejeho  muri iyi nkuru www.huye.gov.rw/index.php?id=38&tx_ttnews[tt_news]=10536&cHash=bbb330cf8ed33ba6e130d4803bce4c48 itangizwa ry’icyumweru cyahariwe amakoperative mu Karere ka Huye, twifuje kandi kubasangiza inyandiko z’ibanze zisabwa amakoperative asaba ubuzima gatozi.

Inyandiko zisabwa koperative ishaka ubuzimagatozi

—  kopi enye (4) z’amategeko rusange ya Koperative, ziriho itariki, imikono cyangwa ibikumwe by’abanyamuryango bayishinze.

—  Kopi enye(4) z‘amategeko y‘umwihariko

—  kopi enye (4) z’inyandiko-mvugo y’inama ya mbere y’inteko rusange ya Koperative, ziriho imikono cyangwa ibikumwe by’abanyamuryango bose bashinze Koperative; 

—  kopi enye (4) z’urutonde rw’amazina y’abagize Inama y’Ubuyobozi n’Inama ngenzuzi, aho babarizwa, ibyo bashinzwe muri Koperative n’imikono ya buri muntu;

—  Urugero rw’umukono cyangwa ibikumwe by’abantu bemerewe guhagararira Koperative yabo imbere  y’amategeko;

—  Lisite y’abanyamuryango ba koperative, nimero y’irangamuntu na telephone zabo kubazifite n’amashuri bize.

—  Indahiro z’abaginze inzego z’ubuyobozi   za koperative;

—  Icyemezo gitangwa n’Ubuyobozi bw’ibanze bw’Akarere Koperative ifitemo icyicaro.