Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba ashyira indabo ku mva zishyinguye imibiri y'abazize jenoside baruhukiye mu rwibutso rwa Kaminuza ishami rya Huye.

Perezida wa IBUKA Professeur Jean Pierre Dusingizemungu, aratangaza ko kwibuka ari inzira ikomeye yo gukiza umuryango nyarwanda wahuye na Jenoside bikageza n’ubwo abari bashinzwe kurengera ubuzima  babwambura abo bari bashinzwe kwitaho.

Ibi yabigarutseho mu gihe ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare ho mu Karere ka Huye , byibukaga ku nshuro yabyo ya 8 abarwayi, abarwaza, abakozi b’ibitaro n’ abandi bari bahahungiye bishwe muri genocide   yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Butare, cyabanjiriwe n’urugendo ndetse no gushyira indabyo ku rwibutso rwa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, rushyinguyemo bamwe mu biciwe muri ibi bitaro, ibikorwa byombi byanitabiriwe na ministri w’ubuzima Dr Gashumba Diane.

Ruhumuriza Boniface, mu buhamya ku bwicanyi bwakorewe muri ibi bitaro, agaragaza uburyo abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro muri servisi zinyuranye bicaga Abatutsi baba abarwayi, abarwaza, abakozi b’ibitaro n’ abandi bari bahahungiye.

Professeur Dusingizemungu Jean Pierre, perezida wa IBUKA, atanga Jenoside yakorewe Abatutsi kuri buri munyarwanda yaba uwayirokotse ndetse n’uwayigizemo uruhare, nk’umuti ku muryango nyarwanda. Dusingizemungu agaragaza ko kwibuka byagakwiye kwitabirwa n'abanyarwanda bose, kugira ngo babashe gukira ibikomere bahuye na byo biturutse kuri Jenoside.

Senateri Professeur Laurent Nkusi, witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka akaba n’umwe mu baburiye umugore n’ abana be muri ibi mu bitaro, asanga kwibuka abishwe kandi bicwa n’abagombaga kubarengera, ari isomo ku basigaye ko bitagomba kongera ukundi.

Dr Sendegeya Augustin,umuyobozi w’ibi bitaro, avugako mu rwego  rwo  kugarura isura y’abakora umwuga wo kurengera ubuzima bw’abantu yangijwe na bagenzi babo ngo buri mwaka igikorwa  cyo kwibuka  kinaherekezwa no kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, aho bamaze gutanga inka 86.

Kugeza ubu imibare itangwa n’ibi bitaro byo mu Karere ka Huye, igaragaza ko hiciwe abatutsi basaga 200. Gusa amazina y’abantu 87 muri bo ni yo amaze kumenyekana kugeza ubu.