Umuyobozi w'Akarere ka Huye mu nama n'abaturage nyuma y'umuganda

Umuyobozi w’Akarere ka Huye atangaza ko umuganda ari igisubizo cyiza ku banyarwanda cyo kubafasha kwikura mu bibazo bahura na byo. Ibi umuyobozi w’Akarere yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Rwaniro mu kubakira abaturage bari batuye muri ntuyenabi.

Ni mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2017 wakorewe murenge wa Rwaniro, akagali ka Nyamabuye,umudugudu wa Munanira, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017. Ibikorwa byakozwe muri uyu muganda ni ukubaka amazu ndetse no gusiza ibibaza bizubakwamo amazu yo gutuzwamo abari batuye muri ntuyenabi nddetse n’abahoze muri nyakatsi.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, yagaragaje ko umuganda ari uburyo bwiza bwo kwishakira ibisubizo ku bibazo bito bito abanyarwanda bashobora guhura na byo. Umuyobozi w’Akarere yashimiye abitabiriye umuganda, anabagaragariza ibyiza by’umuganda bakoze, binyuze mu guhuza imbaraga.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko guhuza imbaraga mu muganda ari umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu. Yagaragaje ko amazu bari kubakira abari batuye nabi, ari igisubizo ku kibazo cy’imiturire mibi u Rwanda ruri guhangana na cyo.  Yavuze ko ubuzima bw’abari batuye nabi bwari mu kaga, ariko ko nibamara gutuzwa neza bazaba batakiri mu kaga gashobora guturuka ku miturire mibi. Muzuka yanagaragaje ko umuganda wunganira igihugu mu buryo bw’ubushobozi, aho yakomeje ashishikariza abaturage kujya bitabira umuganda.

Uyu muganda wakorewe I Rwaniro wakorewemo ibikorwa byo gusiza ibibanza 2 bizubakwamo amazu; guhoma no gusakara amazu 6 azatuzwamo abahoze muri nyakatsi na ntuyenabi.  Ubuyobozi bw’Umurenge wa Raniro buvuga ko abari batuye nabi n’abahoze muri nyakatsi bari kubakirwa amazu ari imiryango 55.