Minisitiri Judith Uwizeye ashyira indabo ku mva mu rwibutso rwa Buvumu

Minisitiri w’Abakozi ba leta n’umurimo aratangaza ko kwibuka ari bumwe mu buryo bwo guharanira ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo ku isi. Ibi minisitiri yabitangaje ubwo yifatanyaga n’Abaturage bo mu Kagali ka Buvumu, Umurenge wa Mukura, mu Karere ka Huye mu kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri uwo Murenge.

Ni igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki  tariki ya 28 Gicurasi 2017, ahibukwaga abatutsi bazize Jenoside bo mu murenge wa Mukura bashyinguye mu rwibutso rwa Buvumu.

Mu butumwa yatanze, Judith Uwizeye; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yibukije Abanyehuye ko Kwibuka ari bumwe mu buryo bwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, “ Never Again”.  Minisitiri Uwizeye agaruka ku butumwa bwa Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yagize ati: “Ibyabaye ntitwashoboye kubikumira, byarabaye, ntitwasubiza inyuma amateka, ariko uyu munsi twagira icyo dukora.  Icyo dushobora gukora ubu,  ni ukwiyemeza ko bitazongera kubaho ukundi, nta bantu bazongera gutotezwa ukundi”.

Minisitiri Uwizeye yakomeje agira ati “Leta y’u Rwanda yiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside aho kiva kikagera, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose, kurandura amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku Turere n’ibindi ibyo aribyo byose ndetse no guca umuco wo kudahana.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasoje ubutumwa bwe yizeza abarokeye mu Murenge wa Mukura ko bazakomeza gushyigikirwa na Leta mu kurwanya Jenoside n’Ingengabiterezo yayo, gukurikirana abakoze jenoside bashobora kuba bakidegembya.

Umurenge wa Mukura ufite inzibutso eshatu ari zo urw’I Sahera ruherereye mu Kagali k’Icyeru, urwa Kabakobwa ruri mu mu Kagali ka Rango A, ndetse n’urwa Buvumu  ruherereye mu Kagali ka Buvumu. Uru rwibutso rwa Buvumu rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside murI Mata 1994 ingana na 3666.