Ingo 113 z’umudugudu wa Murango zahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Abaturage bo mu mudugudu wa Murango, Akagali ka Mwendo mu murenge wa Rwaniro barashimira Akarere ka Huye ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’ u Rwanda, ngo kuko babakuye mu bwigunge bakabaha amashanyarazi.

Ku bufatanye bw’Akarere ka Huye na polisi y’igihugu, abaturage batuye umudugudu wa Murango wo mu kagali ka Mwendo mu murenge wa Rwaniro bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017, ubwo mu murenge wa Rwaniro abayobozi n’abaturage bari mu gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho, abaturage bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bavuze ko bashimira ubuyobozi bw’igihugu ku bw’ibyiza biri kugezwa ku banyarwanda.

Sekora Callixte watanze ubuhmya mu izina ry’abahawe amashanyarazi, yavuze ko abaturage bahawe amashanyarazi bo mu mudugudu wa Murango bashimira Akarere ka Huye ndetse na polisi kuba barazirikanye abaturage bo muri Mwendo ko nta mashanyarazi bari bafite, maze bakabagenera aturuka ku mirasire y’izuba. Bavuga ko aya mashanyarazi azabagirira akamaro gakomeye, nko gusubirishamo abana amasomo nijoro.

Uwari uhagarariye Polisi y’igihugu muri uyu muhango CSP Rose Muhisoni yasabye aba baturage kuzafata neza aya mashanyarazi bahawe, kandi abizeza ko Polisi y’ uRwanda iakomeza ubufatanye n’abaturage bo muri uyu murenge. Yabasabye abaturage ko bakomeza gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha, cyane cyane iby’ihohoter ry’abana n’iryo mu ngo rikorerwa abagore.  Yabasabye gukumira ibyaha by’ubujura, kandi bagakimira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene agaruka ku byaha asaba abaturage gukumira, yabakanguriye kwirinda inzoga z’inkorano niba zikigaragara iwabo, aho yabagaragarije ibyiz by’umutekano, maze abasaba kwicungira umutekano binyuze mu marondo. Avuga ku mutekano, umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko umutekano w’umuntu uhera mu kwihaza mu biribwa, maze asaba abaturage kutazasesagura imyaka bejeje bayigurisha, ahubwo bakazigama.

 Ingo 113 z’umudugudu wa Murango  ni zo zahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Ibi bikorwa byo gutanga amashanyarazi bikaba byarakozwe mu rwego rw’ibikorwa by’icyumweru Polisi yahariye abaturage (Plice Week).