Bamwe mu barahiriye kuzuza inshingano zabo.

Nk’uko biteganywa n’itegeko rishyirho sitati igenga abakozi ba leta,mbere  yo gutangira imirimo ye, umukozi wa leta agomba kurahira imbere y’umukozi ubifitiye ububasha. Ni muri urwo rwego, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bashya 17  bashyikirije indahiro yabo umuyobozi w’Akarere.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa kane tariki 01 Kamena  2017, aho  abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 17  barahiriraga kuzatunganya neza imrimo bashinzwe. Nk’uko byasobanuwe ,ngo buri mukozi wese mbere yo gutangira imirimo ye aba agomba kubanza kurahirira kuzatunganya  neza imirimo ishinzwe.  Ngo iyi ndahiro ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha, aho ku rwego rw’Akarere indahiro yakirwa n’umuyobozi w’Akarere.yasobanuye kandi uko umuhango ukorwa,  ko umukozi wa Leta arahira afatishije Ibendera ry’Igihugu ikiganza cy’ibumoso azamuye ukuboko kw’iburyo akarambura ikiganza hejuru.

Mbere yo kwakira indahiro z’aba bakozi, umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene akaba yabanje gutanga impanuro zitandukanye, azigeza ku bakozi bashyashya hamwe n’abasanzwe mu kazi bari bitabiriye uyu muhango. Mu mpanuro ze, Umuyobozi w’Akarere yishimiye ko aba bakozi bashimye Akarere ka Huye ubwo bagasabagamo akazi. Yavuze ko ibyo bigaragaza ikizere bagiriye aka karere, bityo akaba afite ikizere ko aba bakozi bazarangwa n’umurava mu kazi kabo. Yasabye aba bakozi bashya kuzubahiriza inshingano zabo bashyira imbere inyungu z’igihugu,aho gushyira imbere inyungu bwite.Umuyobozi w’Akarere yabwiye abari aho ko umuyobozi mwiza ari ushyira imbere inyungu z’umuturage akorera, kuko iterambere ry’abaturage ari ryo ry’igihugu. Yasabye abari bagiye kurahira kuzarangwa n’ubufatanye n’inzego zitandukanye.

Itegeko N° 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga Abakozi ba Leta,Umutwe wa III,Icyiciro cya mbere, ingingo ya 10,ivuka ko mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha muri aya magambo: “Jyewe,……………………………..., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:1° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;2° ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko;3° ko nzubaha Inzego za Leta ;4° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, nubahiriza uburenganzira bw’abagenerwa serivisi bose; 5° ko nzakoresha ukuri mu kazi, kandi ko ntazamena ibanga ry’akazi. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko.Imana ibimfashemo”.