Kwibuka abakozi byabanjirijwe n'urugendo no gushyira indabo ku mva i Ngoma.

Guhararanira kuzasiga amateka meza mu mirimo bashinzwe, kutarangwa n’itonesha ndetse no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ni bimwe mu byasabwe abakozi b’Akarere mu muhango wo kwibuka bari abakozi bazize Jenoside.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Kamena 2017, ni bwo Akarere ka Huye kakoze igikorwa cyo kwibuka abari abakozi  b’Amakomini Ayahujwe aba  Akarere ka Huye bazize Jenoside, abayobozi batandukanye batanze ubutumwa bukubiyemo gusaba abakozi guharanira kubaka amateka meza y’igihugu.  

 Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi b’Akarere ka Huye, abo mu miryango y’abari abakozi b’amakoni  bibukwa ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanya zifatanya n’Akarere.

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo gushyira indabo ku mva ku rwibutso rw’I Ngoma. Nyuma guturira sengesho inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu rwibutso rwa Ngoma, ibikorwa byo kwibuka byakomereje ku cyicaro cy’Akarere ka Huye.   

Mu kiga niro ku mateka ya bamwe mu bayobozi bayoboye Prefegitura ya Butare ari na’amakomini atandukanye, Dr Havugimana Emmanuel, Prezida w’inama y’ubutegetsi ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside, yagaragaje ko abayobozi babi bakoze Jenoside kandi bakanayishishikariza abandi.

Yasabye abakozi  b’Akarere ka Huye kuzajya bahora batekereza kuzasiga izina ryiza mu mirimo bashinzwe. Yagize ati “Aho ukora hose, icyo ushinzwe, uzajye utekereza kuzasiga izina ryiza aho ukora. ” Yabasabye kwirinda itonesha n’amacakubiri nk’uko hari benshi mu bayobozi ba mbere ya Jenoside baranzwe na byo. Abakozi b’Akarere ka Huye  yabasabye kuzahora batekereza kuzasigira abana babo izina ryiza, bakabasigira amateka meza, aho kuzasiga bavugwa ko basize amateka mabi nk’abayobozi bateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene mu ijambo rye, yibukije abakozi ko bagomba guhindura amateka mabi yasizwe n’abyobozi bateguye Jenoside bakanashishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa.   Asaba abayobozi bose batandukanye baba abo mu tugari n’imirenge kurangiza imanza z’abangirijwe imitungo muri Jenoside, bagaharanira ubutabera bakirinda akarengane ako ari ko kose. Yanasabye kandi abayobozi gukomeza kwigisha abaturage gahunda ya Ndi umunyarwanda, nk’igisubizo cy’amateka mabi yaranze abanyarwanda, ngo kuko ndi umunyarwanda ari icyomoro ku mitima yashegeshwe n’amateka mabi.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi kugaragaza itandukaniro hagati yabo n’abayobozi ba mbere. Yagize ati” Turasabwa gukora cyane kugira ngo uru Rwanda turwubake , duhindure amateka mabi yasizwe n’abayobozi batubanjirije.  U Rwanda ubu ni icyitegererezo cy’amahanga. Ibyiza tumaze kugeraho dukomeze tubishyigikire kandi tubyongere.”

Abakozi b’ibyari amakoni yahujwe akaba Akarere ka Huye bibukwa ni 86. Nyamara ariko, ubuyobozi bw’Akarere busaba uwari wese wamenya amakuru ku bandi bazize Jenoside bari abakozi kweger inzego zitandukanye agatanga amakuru.