Koperative Twongerumusaruro yagabiye abanyamuryango inka 100, kandi izakomeza kuzitanga.

Bamwe mu banyamuryango ba koperative Twongerumusaruro yo mu murenge wa Mbazi yagabiye abanyamuryango bayo inka 100, inatanga n’ibiryamirwa kandi ngo izakomeza gufasha abanyamuryango bayo.

Ibikorwa byo kugabirana inka ku banyamuryango ba koperative Twongerumusaruro byabereye mu murenge wa Mbazi kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Kamena 2017, ubwo iyi koperative yishimiraga ibikorwa yagezeho.  Muri iki gikorwa cyo kwishimira ibikorwa byayo, Koperative twongerumusaruro yagabiye abanyamuryango bayo inka 100 ku banyamuryango 100, inatanga matelas ku batari bazifite.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene wifatanije n’aba nyamuryango ba Koperative mu kwishimira ibyo yagezeho, yashimiye iyi koperative ko abayobozi bayo n’abanyamuryango bashyira hamwe bagashakira hamwe ibibateza imbere. Umuyobozi w’Akarere ka Huye yijeje iyi koperative ubufatanye ku byo yakenera ku Karere, kandi ayisaba gukomeza gutanga urugero rwiza mu ruhando rw’amakoperative.

Koperative Twongerumusaruro yavutse mu mwaka 2009. Kugeza ubu iyi koperative ifite  abanyamuryango 1061, n’umutungo w’amafaranga y’u Rwanda asaga  miliyoni 53.  Mu byo yishimiye muri ibi birori, koperative yishimiye ko yubatse ibiro byayo na’ububiko bw’umusaruro bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda  asaga miliyoni 39.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi koperative, ngo abanyamuryangioo bose bazagabirwa , aho biteganijwe mu kwezi kwa kanama uyu mwaka hazatangwa inka 50. Abanyamuryango ba Koperative Twongerumusaruro bamaze kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha wa 2017-2018  ni 3023, ni ukuvuga abanyamuryango n’imiryango yabo.   Koperative Twongerumusaruro   ifite ikicaro mu murenge wa Mbazi. Abanyamuryango bayo ni bab mu mirnge ya Mbazi, Ruhashya, Simbi na  Huye.