Abayobozi batandukanye nyuma yo gutangiza ihuriro ry'Ubumwe n'ubwiyunge ku rwego rw'Akarere ka Huye.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye luri uyu wa 13 Kamena 2017, kitabirwa n’abayobozi banyuranye bakiri mu nzego z’ubuyobozi bakomoka mu Karere ka Huye ndetse n’ababaye abayobozi mu nzego zitandukanye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi ww’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, ngo ihuriro ry’ Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ni bumwe mu buryo bwatekerejwe bwo kubaka urubuga   ruhoraho rwo kungurana ibitekerezo, guhana amakuru ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no kurushaho kwegereza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda n’inzego z’ibanze ngo babigire ibyabo.

Minisitiri w’Itermbere ry’umuryango Esperence Nyirasafari witabiriye gutangiza iri huriro mu Karere ka Huye, yavuze ko  ubumwe n’ubwiyunge ari inzira u Rwanda rwahisemo kugirango rugere ku mahoro n’amajyambere arambye.  Minisitiri Nyirasafari arasobanura iri huriro icyo ari cyo, n’icyo rizamara.

Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango Umuryango yasabye ko iri huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryazakomeza kuba imbarutso y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, cyane cyane rihereye mu miryango. Minisitiri Nyirasafari kandi asaba ko inzego zozse zigize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Akarere zarushaho gushyira hamwe no gufatanya mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mi miryango.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge itangaza ko ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kigeze ku kigero cya 92.5%. nyamara ariko kugeza ubu nta bushakashatsi burashyirwa ahagaraga bugaragaza ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge muri buri karere.