Akarere ka Huye kashyikirije ibitaro bya Kabutare imbangukiragutabara 3.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko bwishimiye imbangukiragutabara eshatu Akarere kaguriye ibitaro bya Kabutare. Izi mbangukiragutabara ngo zaguzwe n’Akarere mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba mu kwita ku buzima bw’abanyarwanda.

Nk’uko byatangwajwe kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena 2017  binyujijwe ku rukuta rwa Tweeter rw’Akarere ka Huye, ngo aka karere kashyikirije ibitaro bya Kabutare imbangukiragutabara eshatu. Aka karere karatangaza ko izi mbangukiragutabara zaguzwe  n'Akarere mu rwego rwo gukaza ingamba mu kurengera ubuzima bw'abanyarwanda, by’umwihariko abaturage bafitwe mu nshingano z’ubuvuzi n’ibi bitaro.

Izi mbagukiragutabara ziguzwe mu gihe kandi Akarere ka Huye kitegura gutaha  ku mugaragaro inzu y'ababyeyi nshya (maternity)yubatswe kuri ibi bitaro. Ni mu gihe kandi, mu rwego rwo kuvugurura inyubako z'ibitaro, Akarere Kari kubaka inyubako nini izakoreramo ubuyobozi bw'ibitaro, Farumasi y'ibitaro ndetse na Farumasi y'Akarere. Akarere ka Huye kiyemeje kubaka iyo nyubako muri uyu mwaka wa 2016-2017 ku kigero cya 50%.

Izi mbangukiragutabara eshatu zahawe ibitaro by’Akarere bya Kabutare zije zisanga izindi zari zihasanzwe ebyiri, zose zikaba zitezwe kongera imitangire myiza ya serivisi mu buvuzi ku barwayi bazajya bavanwa mu bigo nderabuzima bazanwa kuvurirwa muri ibi bitaro.