Bamwe mu bakozi bashya barahiriye kuzuza inshingano zabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abakozi bashya b’Akarere barahiriye kuzuza inshingano zabo kwitanga mu kazi kabo, bityo bakarushaho gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Ibi kandi ngo bijyana no kubaha inzego zose, zaba izo bazafatanya kuyobora, ariko cyane cyane bakubaha abaturage, ari bo bashinzwe kuyobora.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, ubwo yakiraga indahiro z’abakozi bashyashya b’Akarere barahiriye kuzuza inshingano zabo. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2017. Mu mpanuro umuyobozi w'Akarere yahaye abarahiye, yabibukije ko inshingano bahawe ari izo gukorera Igihugu  n’abaturarwanda. Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Akarere yabasabye kuzaharanira kurangwa no gukorana n’inzego zitandukanye zifatanya n’Akarere mu miyoborere.

Aba bakozi bashyashya basabwe by’umwihariko kuzarangwa n’indangagaciro yo kubaha abaturage,ari bo bagenerwabikorwa bashinzwe kwitaho umunsi ku munsi. Mu bindi aba bakozi basabwe, ubuyobozi bw’Akarere bwabasaye kurangwa n’ikinyabupfura, ndetse  no guhora iteka baharanira kubaka izina ryiza binyuze mu kwakira neza ababagana.

Abakozi bashyashya barahiriye kuzuza inshingano zabo ni 24. Aba bakozi bakaba  bazakora mu myanya y’akazi itandukanye, harimo  mu biro by’ubutaka ni 3, abashinzwe ubworozi mu mirenge ni 14, umukozi w’Akarere ushinzwe iby’imihanda ni 1, abakozi bashinzwe kwakira abagana umurenge ni 3, Ushinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere ni 1, abanditsi b’irangamimirere mu mirenge  ni 3, n’umukozi w’Akarere ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango 1.

Itegeko N° 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga Abakozi ba Leta,Umutwe wa III,Icyiciro cya mbere, ingingo ya 10,ivuka ko mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha. Indahiro ikorwa muri  aya magambo: “Jyewe,……………………………..., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:1° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;2° ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko;3° ko nzubaha Inzego za Leta ;4° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, nubahiriza uburenganzira bw’abagenerwa serivisi bose; 5° ko nzakoresha ukuri mu kazi, kandi ko ntazamena ibanga ry’akazi. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko.Imana ibimfashemo”.