Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo gutaha ivuriro rishya rya Kinazi

Bamwe mu baturage bagana ikigo nderabuzima cya Kinazi baravuga ko bishimira ishami ry’iri vuriro begerejwe. Abaturage bavuga ko bashimishijwe n’iki gikorwa, ngo kuko kigaragaza imiyoborere myiza y’uko leta ibazirikana ikabagezaho iby’ingenzi bakeneye.

Ibi ni ibyatangajwe n’abaturage mu gikorwa cyo gutaha ivuriro rya Kinazi kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017. Bimwe mu byo abaturage bagana ivuriro rya Kinazi bavuga ko byabangamiraga, ngo ni uko ivuriro bari basanzwe biyambaza ryari rito. Ibi ngo byatumaga  abarwayi baganaga iri vuriro batabasha guhabwa serivise zose z’ubuvuzi. Kuri ubu ngo kuba bahawe ivuriro rishya kandi ryagutse, ngo ni ikimenyetso kiza cy’uko imbogamizi bahuraga na zo zigiye gukemuka.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rusatira ari nawe uyoboye iri shami riri Kinazi, Mitari Beata, avuga ko bitewe no kuba aho bakoreraga hari hato byatumaga hari serivise zimwe na zimwe batabashaga gutanga, ariko ubu ngo nazo zigiye gushyirwa muri iri vuriro.

Bitewe nuko iri vuriri ryagutse kandi rikagira n’ibikoresho bigenzweho kandi rikanakira abaturage benshi, Mitali Beatha asaba minisiteri y’ubuzima ko ryashyirwa mu rwego rw’ibigo nderabuzima bityo bakabasha no kubona abaganga bahagije.

Ivuriro ryuzuye mu murenge wa Kinazi, ryubatswe ku bufatanye n’abaterankunga baturutse mu gihugu cya Autriche, bayobowe n’umwe muri bo ufite inkomoko mu Rwanda witwa Marie Claire Wiezen Hofer, ufite nyina w’umunyarwanda kazi ukomoka muri aka gace. Iri vuriro ryuzuye ritwaye miliyoni 86 z’amafaranga y’u Rwanda, rikazaha service z’ubuvuzi abaturage bagera 16092.