Maraba bishimiye imihanda bubakiwe.

Abatuye umurenge wa Maraba mu karere ka Huye nk’agace keramo kawa baravuga ko imihanda yoroshya ubuhahiharane yakozwe muri uyu murenge yaborohereje kugeza umusaruro wa kawa ku nganda kandi inoroshya ingendo muri rusange.

Iyi mihanda aba baturage bavuga ko yakozwe ikaborohereza, yerekeza mu murenge wa Maraba, umurenge ucungamiye ibisi bya Huye. Ni imihanda yatunganijwe ndetse yubakwaho n’ibiraro bikomeye. 

Ifatira ku muhanda wa kaburimbo werekeza mu karere ka Nyamagabe. Umwe muri iyi mihanda ufatiye ku isantere  y’ubucuruzi ya Kizi, undi ugafatira ku iteme rya Mwogo.

Abaturage bakoresha iyi mihanda barimo abahinzi ba kawa bavuga ko yaborohereje kugeza umusaruro wa kawa ku nganda. Ku bandi bajyana ibicuruzwa ku masoko nabo ngo byaraboroheye.

Kuri ubu muri iyi mihanda usangamo abatwara abantu ku magare. Nabo ngo iyi mihanda yoroheje akazi bakora. Abagenzi nabo nk’abajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Maraba, ngo babona moto n’amagare byo gutega, ndetse na ambulance zikaza gutwara abarwayi.

Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ ubukungu, avuga ko iyi mihanda yo muri uyu murenge, bayikoze bagamije ahanini koroshya kugeza umusaruro wa kawa ku nganda kuko ari umurenge weramo kawa cyane.

Muri uyu murenge hakozwemo imihanda ifite uburebure bwa kilometero hafi 10. Yatwaye miriyoni zisaga magana atanu z’ amafaranga y’ u Rwanda. Si muri uyu murenge gusa, kuko no mu yindi mirenge imihanda yarakozwe mu rwego rwo koroshya imihahiranire mu Karere.