Abanyeshuri bo muri AERG bavuga ko kuba hafi abarokotse Jenoside bitagakwiye gukorwa gusa mu minsi 100 yo kwibuka.

Abanyamuryango ba AERG muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baremeye abaturage bacitse kw’icumu batishoboye bo mumurenge wa Gishamvu babagabira  inka eshatu zizabafasha mu kuzamura imibereho yabo myiza.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa mbere tariki 28/07/2017, imwe mu miryango y’abarokotse genocide  yakorewe abatutsi  batuye mu murenge wa Gishamvu barishimira ko  abanyeshuri bibumbiye  mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside ( AERG) bo  muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye,   babagabiye inka eshatu zizabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Abagabiwe izi nka bavuga ko izi nka bahawe ari ikimenyetso  cy'imibereho myiza yabo y’ahazaza  kuko bagiye kubona amata.

Niyonagira Beatha,umwe mu bagabiwe, yashimiye ubwitange bw’urubyiruko kuko agiye kuzabona amata n’ifumbire. Yagize ati “Biranshimishije cyane kuko binyeretse ko aba banyeshuri bafite urukundo, twebwe nk’ababyeyi ibi bitwereka ko u Rwanda rwacu rufite abana beza bazarwubaka rugakomeza kuba rwiza. Iyi nka bampaye izamfasha kubona amata yo kunywa ndetse n’ifumbire yo guhinga kuko napfa guhinga nta fumbire”.

Frank Rulinda, umuhuzabikorwa  w’umuryango AERG muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye avuga ko n’ubwo ubushobozi bwabo atari bwinshi, ariko  ko iki gikorwa kigamije gutanga isomo ry’uko uwacitse ku icumu adafashwa mu minsi ijana yo kwibuka gusa. Ngo ahubwo gufasha abarokotse Jenoside ni ibikorwa bikwiye guhoraho.

Yagize ati “Iki ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka dukora tugamije kubaka igihugu cyacu no kugiteza imbere; duhuza imbaraga uko dushoboye kugira ngo dukore igikorwa nk’iki gifatika. Ibikorwa nk’ibi byo kuremera abatishoboye twagiye tubikora mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko tubikora na nyuma yayo kugira ngo twereke abantu ko gufasha uwarokotse Jenoside bidakwiye kuba muri iyo minsi gusa, ahubwo bikwiye guhoraho.”

Nsabimana Jean PierrePrezida w’Umuryango IBUKA  mu Karere  ka Huye  avuga ko ibi bikorwa byongera icyizere cyo kubaho mu barokotse Jenoside, ndetse bagakomeza no kuzamura imibereho myiza yabo.

Izi nka abanyamuryango bagabiye abarokotse Jenoside, buri imwe ibarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Umuryango AERG wavutse tariki ya 20 Ukwakira 1996, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare, utangijwe n’abanyeshuri 12 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; ufite intego z’ibanze zirimo kwibuka, kwirinda, kubaho neza ndetse no kurerana.

Kugeza ubu, uyu muryango ukorera mu bigo byose by’amashuri mu Rwanda, yaba ay’isumbuye, Kaminuza ndetse n’amashuri makuru. Umuryango wa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ugizwe n’abanyamuryango basaga 1300.