Abaturage bishimiye inka bagabiwe n'Akarere ka Huye muri gahunda ya Girinka.

Imwe mi miryango ikennye yiteze kuzazarirwa imiibereho n'izi nka bahawe.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere abaturage, Akarere ka Huye kagabiye inka imwe mu miryango ikennye yo mu murenge wa Gishamvu, mu rwego rwo gukomeza kuzamurira imibereho y’abayigize.

Ni inka 10 zatanzwe mu murenge wa Gishamvu kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Kanama 2017. Nk’uko byasobawe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu Cyprien Mutwarasibo, ngo Akarere kazakomeza gukora uko gashoboye kugira ngo abaturage bako bazamuke mu iterambere. Ngo akaba ari muri urwego inka icumi zihawe imiryango ikennye kurusha iyindi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse iyi miryango ihawe izi nka, ngo iyi gahunda ya Girinka izakomeza kugezwa ku banyehuye, by’umwihariko imiryango ikennye.  Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yakomeje ashishikariza abahawe inka kuzihatira kuzifata neza kugira ngo zizabagirire akamaro. Umuyobozi yabasabye kuzajya bageza ku baganga b’amatungo ikibazo cyose bagira kerekeranye n’ubu bworozi bagabiwe.

Bamwe mu bahawe inka bashimiye ubuyobozi bw’Akarere, bakavuga ko bazafata neza izi nka bahawe. Bavuga ko izi nka zigiye kuzabagirira akamaro, ngo dore ko izi nka ari kimwe mu bisubizo bizabageza ku iterambere. Izi nka zatanzwe muri uyu murenge kuri uyu wa mbere, zije zisanga izindi icumi zari zatanzwe muri uyu murenge mu cyumweru cyashize.

 Gahunda ya Girinka yatangiye mu mwaka w’2006. Mwitangizwa rya Gahunda ya Girinka, intego nyamukuru yo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw’imiryango ikennye. Ibyo byagezweho hifashishijwe guha inka buri muryango ukennye bityo amata mu miryango ariyongera. Iyi gahunda n’ imwe muri Gahunda z’ingenzi mu gukemura ibibazo byo kutihaza mu biribwa mu gihugu.