Inyubako Koperative COORIRWA yiyubakiye ifite agaciro ka miliyoni zisaga 16.

Bamwe mu banyamuryango ba koperative COORIRWA ihinga umuceri yo mu murenge wa Rwaniro barishimira ibyo bamaze kugezwaho na Kpoerative yabo, bagakangurira n’abandi kwibumbira mu makopertive.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki 09/08/2017 ubwo koperative COORIRWA ihinga umuceri yo mu murenge wa Rwaniro ubwo yishimirga ibyiza imaze kugeraho. Ubwo yagaragazaga imibereho y’abaturage bo  mu murenge ayoboye, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaniro Hakuzimana Jean Baptiste yavuze ko abaturage bo mu murenge wa Rwaniro bishimye, ngo kuko abenshi bafite ibishanga bakoreramo mu buhinzi bw’umuceri. Yanagaragaje kandi ko muri uyu murenge ubukungu budashingiye ku buhinzi bw’umuceri gusa, ko ahubwo hari n’ibindi bihingwa byera muri uyu murenge nk’ibishyimbo, ibigori, ndetse na kawa.

Abanyamuryango ba koperative COORIRWA bagaragaza ibyiza byo gukorera muri Kooerative, bavuze ko bakora ubuhinzi mu buryo buteye imbere, aho babifashijwe no gukorera muri Koperative bahora baharanira kongera umusaruro. Bagaragaza ko bishimira ko ibishanga bakoreramo byatunganijwe, kandi na nyuma yo kuba muri koperative bikaba byarakuyeho akajagari kagaragaraga mu buhinzi bw’umuceri.

Abanyamuryango ba COORIRWA bakangurira abataba muri koperative gukorera mu makoperative kuko ngo habamo inyungu nyinshi. Bavuga imyato byo kuba muri koperative, bavuga bakoerera hamwe mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kandi bakabasha no gucungira umusaruro wabo hamwe, bityo bakabonera isoko ry'umusaruro wabo rimwe batavunitse.

Muri iki gikorwa cyo kwishimira ibyo yagezeho, koperative COORIRWA yatashye inzu izajya ikorerwamo n’ubuyobozi bwa Koperative , aho ifite igice cy’ububiko n’icyumba cyo gukoreramo inama. Iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye amafaranga  kagera kuri miliyoni 16. Koperative kandi yaremeye imiryango  10 aho buri muryango wahawe ibiro 25 by’umuceri.