Amahugurwa abamamazabuhinzi bahawe ngo biteze ko azabagirira akamaro.

Abamamazabuhinzi bo mu murenge wa Karama barishimira amahugurwa  mu buhinzi bahawe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.

Ni amahugurwa abamamazabuhinzi bo mu murenge wa Karama baherewe mu gishanga cy’Agatenga kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Kanama 2017. Nk’uko byatangajwe binyuze ku rubuga rwa Twitter y’Akarere ka Huye muri iyi twit:  https://twitter.com/HuyeDistrict/status/900390166023557120 abamamazabuhinzi  bo mu murenge wa Karama bahawe amahugurwa ngiro mu gishanga, aho bigishijwe byinshi bitandukanye birimo gutera imbuto z’indobanure, kuzibagara no kuzivomerera.

Nyuma yo guhabwa aya mahugurwa, abamamazabuhinzi bishimiye ubumenyi bahawe, aho ngo biteguye kubusangiza abandi, kandi ngo bukazabagirira akamaro. Bavuga ko ubumenyi bahawe buje bwiyongera ku bwo bari basanganywe, bityo bakaba bagiye gutangira kububyaza umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga 2018A.

Muri aya mahugurwa kandi, abamamazabuhinzi banasuwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi.