Abajyanama b'ubuzima bo mu murenge wa Maraba nyuma yo guhabwa ibyuma bitanga amashayarazi y'izuba.

Imirasire y’izuba itanga amashanyarazi yahawe abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye batari basanzwe bafite amashanyarazi mu ngo zabo. Ibi ngo bizabafasha gukomeza kuzamura imibereho yabo, no gutanga service ku banyarwanda bishimye.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye binyuze ku rukuta rwa twitter rw’Akarere muri iyi twit https://twitter.com/HuyeDistrict/status/903876931682275329, ngo abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Nyamara ariko ngo iki gikorwa kireba abajyanama b’ubuzima batari basanzwe bafite umuriro w’amashaynyarazi mu ngo zabo.

Nk’uko bigaragazwa na raporo itangwa n’ishami ry’ubuzima mu Karere, abajyanama b’ubuzima mu mirenge yose badafite umuriro w’amashanyarazi bahawe ibyuma bibyaza imirasire y’izuba amashanyarazi.

Mu Karere ka Huye abajyanama bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba barasaga 1134, mu gihe mu Karere kose habarurwa abajyanama bangana n’1524. Mu Rwanda habarurwa abajyana b’ubuzima basaga ibihumbi 45. Nta gihembo kizwi bahabwa kuko ari abakorerabushake.