Abajyanama b'ubuzima bemeza ko umuriro w'amashanyarazi atangwa n'izuba bahawe ngo uzabagirira akamaro kanini.

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye batari bafite amashanyarazi bahawe amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba. Aba bajyanama bavuga ko biteze impinduka zitandukanye kuri aya mashanyarazi.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Huye bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bavuga ko aya mashanyarazi bahawe bayishimiye, bityo ngo bakaba biteguye kuyabyaza umusaruro. Kamwe mu mimaro bavuga ko aya mashanyarazi azabamarira, ngo ni uko abana babao bazabona uko bazajya basubiramo amasomo yabo, nyuma yo kuva ku ishuri. Ibi ngo bizatuma umusaruro w’abana babo ku mashuri wiyongera.

Abajyanama b’ubuzima bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bagaragaza kandi ko n’ubukungu bw’ingo zabo buziyongera. Bavuga ko hari amafaranga menshi bakoreshaga bagura peteroli yo gucana , n’amafaranga bakoreshaga mu gushyira umuriro mu matelefone batazongera kuyatanga, ko ahubwo agiye kubagirira akamaro bayakoresha ibindi bigamije iterambere ry’ingo zabo.

Aba bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba banavuga ko azabafasha kunoza inshingano zabo zo gufasha abanyarwanda mu bigendanye n’ubuzima. Bavuga ko mbere hari nk’abarwayi bazaga  kubareba basaba serivisi mu ijoro, ngo kubera hatabona, bakabura uko bita kubabakeneye. Nyamara ariko bavuga ko nyuma yo guhabwa aya mashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba, ngo bazarushaho gutanga serivise nziza ku baturage bashinzwe kwitaho mu by’ubuzima.

Abajyanama b’ubuzima ni abafashamyumvire mu by’ubuzima batanga ubufasha bw’ibanze mu midugudu. Mu Karere ka Huye habarurwa abajyanama b’ubuzima bangana n’1524. Mu Rwanda habarurwa abajyana b’ubuzima basaga ibihumbi 45. Nta gihembo kizwi abajyanama b’ubuzima bahabwa kuko ari abakorerabushake.