Abari mu nama bafashe umwanzuro ko bagiye gukaza ingamba zizatuma abana bakomeza kwitabira ishuri ku cyigero 100%.

Mu nama mpuzabikorwa ku burezi yhuye ubuyobozi bw’Akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yose yo mu Karere ka Huye, biyemeje kurandura burundu ikibazocy’abanyeshuri bata amashuri.

Ni inama y’uburezi yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 07 Nzeri 2017, aho  yareberaga hamwe ingingo zitandukanye zigamije gukomeza guteza imbere uburezi mu mashuri yo mu Karere ka Huye.

Iyi nama yateraniye mu Karere ka Huye yayobowe n’uUmuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Niwemugeni Christine.

Bimwe mu byaganiriweho muri iyi nama, hagarutswe ku bugenzuzi bukorwa mu mashuri.  Umukozi mu mkigo cy’igihugu cy’uburezi ushinzwe ibijyanye n’ubugenzuzi yatanze ikiganiro kuri iyi ngingo y’ubugenzuzi, cyaganishaga ku gufata ingamba zituma ubugenzuzi bukorwa mu mashuri  bwashobora kuzana impinduka nziza mu  mikorere y' amashuri.

Iyi nama yibanze cyane cyane ku kurandura burundu ikibazo cy’abana bata amashuri.  Umuyobozi w’Akarere yagarutse kuri iki bazo, avuga ko abanyarwanda bose bafite uburenganzira ku burezi, ko kandi leta yubatse amashuri, kandi kwiga nta kiguzi bisaba, ko ari ubuntu, bityo asaba abashinzwe uburezi mu mu mirenge gufatikanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi  bakarandura burundu ikibazo cy’abanyeshuri  bata amashuri. Abari mu nama bafashe umwanzuro ko bagiye gukaza  ingamba zizatuma abana bakomeza kwitabira ishuri ku cyigero 100%.

Cyokora kuri iki kibazo cy’abana bata ishuri, bamwe mu bayobozi b’ibigo bavuga ko hari n’imibare y’abana batangwa muri raporo ko bataye ishuri, kandi barimukiye ku bindi bigo, cyane cyane iyo bakurikiye aho imiryango yabo yimukiye. Ibi ngo bikunze kuba iyo abana bimukanye n’imiryango ntibabivuge, bityo aba bana bagafatwa nk’abataye ishuri kandi barakomereje ku bindi bigo.

Mu bindi byavugiwe muri iyi nama, haganiriwe ku munsi wa mwarimu, icyumweru cy' ubumwe n' ubwiyunge mu mashuri, hanagaragazwa amanota yavuye mu bizamini by’isuzuma byakozwe n’amashuri byarateguwe n’Akarere. Ibigo bitabonye umusaruro ushimishije byagiriwe inama hafatwa ingamba zizatuma byitwara neza mu bizamini bya Leta.