Korozanya inka ngo binongera umubano hagati y'abagabiranye

Bamwe mu baturage  40 bo mu murenge wa Simbi bagabiwe inka na bagenzi babo muri baririshimira ko bagiye bagiye guca ukubiri n’imirire mibi, ngo kuko bagiye kuzajya banywa amata.

Izi nka zorojwe abaturage muri gahunda ya Girinka, zatanzwe n’abaturage boroza bagenzi babo mu rwego rwo kwitura izo bari barahawe muri girinka zabyaye. Nkomeje Sylvestre umwe mu bahawe inka avuga ko imibereho ye yari uguca inshuro no kubumba inkono ariko ko nyuma yo kubona inka agiye kwihingira kuko azaba afite ifumbire.

Avuga ko agiye gusezerera imirire mibi by’umwihariko ko azajya anywa amata. Ati “Ubusanzwe ninyweraga amazi n’ikigage rimwe na rimwe nkanywa agakoma k’amasaka, abana banjye bari bafite imirire mibi kubera ubukene ariko niteguye impinduka nanjye nkabaho neza  nk’abandi.”

Bagenzi be bahawe inka bavuga ko bagiye kurushaho kwiteza imbere kuko aya matungo azajya abafasha kubona ifumbire bityo ko bizeye umusaruro utubutse.

Ababituye muri iyi gahunda bavuga ko inka zakomotseho izi boroje bagenzi babo zabafashije kwivana mu bukene kuko basigaye bahinga bakeza, bakanywa amata ku buryo batagitaka ikibazo cy’imirire mibi.

Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Simbi, Rwamucyo Prosper avuga ko iki gikorwa cyo korozanya kizamura ubucuti hagati y’abaturage.

Ati “Uburyo twahisemo ni uko umuntu yoroza umuturanyi we mu rwego rwo kongera umubano mwiza n’ubucuti mu baturanyi, kandi buri wese bituma arinda umutekano w’inka ya mugenzi we kuko aba azi ko na we azamworoza bityo bigatuma bamwe bazigurishaga babitinya.”

Mu murenge wa Simbi hamaze gutangwa Inka 685, abamaze kwitura bagenzi babo ni 286. Muri uyu murenge ni ku nshuro ya 11 igikorwa cyo kwitura kibayeho.