Abafatanyabikorwa biyemeje kongera imbaraga mu mikoranire n'ubuyobozi.

Mu biganiro by’iminsi ibiri byabereye mu Karere ka Muhanga, inzego zitandukanye  z’Akarere ka Huye zivuga ko zigiye kuzamura imibare y’ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante kuko abamaze kwishyura ari 59%.

Muri ibi biganiro byahuje inzego z’Akarere n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa, Umuyobozi w’aka karere, Kayirana Muzuka Eugene avuga ko ubwitabire bwa Mitiweli bukiri hasi ugereranije n’aho bwagombye kuba bugeze kuva batangira kwishyura.

Avuga ko kuva umwaka w’ingengo y’imali n’uwa mitiweli bitangiriye abamaze kwishyura ubwo bwisungane bari ku ijanisha rya 59% ku buryo iki kibazo kidafatiwe ingamba hakiri kare, umwaka ushobora kurangira abishyuye uyu musanzu bakiri bake.

Ati «Turi ahantu hadashimishije ni yo mpamvu twahuye n’izi nzego zitandukanye zirimo abafatanyabikorwa kugira ngo turebe ko umubare w’abishyuye mitiweli uzamuka.»

Uyu muyobozi yanavuze ko  uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage rukenewe.

Ati «Usibye ikibazo cya Mitiweli, twifuza ko abafatanyabikorwa badufasha gusaranganya ibikorwa mu Mirenge yose ku buryo bungana.»

Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, Cyprien Ugirumurera avuga ko mu bugenzuzi bari bakoze, basanze mu kuzamura ubukungu bikirimo imbaraga nke kuko abafatanyabikorwa batatu ari bo bashyize imbere gahunda ya Girinka.

Ati «Akarere ka Huye gafite abafatanyabikorwa 60, benshi muri aba bibanze cyane mu bikorwa bindi bidateza imbere  inkingi y’ubukungu kuko niba umuturage ahawe amatungo manini cyangwa mato byamufasha kwishyura mitiweli mu buryo burambye.»

Mbere y’uko umufatanyabikorwa atangira ibikorwa bye, abanza kwereka Ihuriro niba  mu ngengo y’imari yarashyizemo 80% y’amafaranga azateza imbere abaturage, 20%  asigaye akaba ngo ariyo ashyirwa mu mishahara y’abakozi n’ibindi bikorwa.

Muri ibi biganiro inzego z’Akarere zikaba zemeranyijwe ko zigiye  gukora ubukangurambaga urugo ku rundi. Umuryango wa World Vison ukaba wemeye guha abaturage  Inka 80.