Bamwe mu bagize Komite yo gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ku rwego rw'Akarere nyuma y'inama.

Mu Karere ka Huye kuri uyu wa 26 Nzeri 2017 habereye amahugurwa y'Abagize Komite yo gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ku rwego rw'Akarere,Abakozi bashinzwe Imibereho myiza ku rwego rw'Imirenge n'abahagarariye Inshuti z'Umuryango muri buri murenge.  Ni amahugurwa yari agamije kurebera hamwe ikibazo cy’abana bakoreshwa.

Aya mahugurwa yibanze ku burenganzira bw'umwana muri rusange, itandukaniro ry'imirimo mibi n'imirimo yoroheje ku mwana, uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, ndetse n'ibihano biteganyijwe ku bakoresha aba bana iyi mirimo no ku babyeyi bateshuka ku nshingano zabo zo kurera bigatuma abana bakoreshwa iyi mirimo mibi.

Nyuma yo gusesengura uko i kibazo gihagaze mu karere hagendewe ku mirimo  ikoreshwa abana igaragara muri buri murenge, abari mu nama bunguranye ibitekerezo bafata n’ingamba zo gukumira burundu imirimo ikoreshwa abana no kurengera uburenganzira bwabo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe ingamba zitandukanye.

Abari mu nama bafashe ingamba zizatuma ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo mibi gikemuka. Zimwe muri izi ngamba ni nk’Ubukanguramba bugamije gukumira no kurwanya imirimo mibi bugomba guhoraho, cyane bukibanda ku babyeyi, binyuze mu mugoroba w'ababyeyi no mu nama zinyuranye bahuriramo n'abayobozi.

Abari mu nama biyemeje gukomeza ubukangurambaga no ku bahinzi b'umuceri binyuze mu makoperative bahuriramo,guhana abagarayeho gukoresha abana cyangwa kubashora mu mirimo mibi.

Abari mu nama biyemeje kandi  gukomeza gukangurira inzego z'ibanze n'Abikorera ko ikibazo cy'abana bakoreshwa imirimo mibi gihangayikishije Igihugu kandi ko buri wese asabwa kugira icyo akora kugira ngo kirandurwe burundu.

Hanafashwe kandi ingamba yo gushyiraho ku rwego rw'Umurenge Komite yo gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, izajya iba ikuriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge, Umwanditsi akaba umukozi ushinzwe uburezi (kuko asanzwe akurikirana ibijyanye na drop out mu mashuri). Hemejwe kandi n'abandi bagize iyi komite ndetse n'inshingano zayo. Ubuyobozi bw'Akarere bukazabimenyesha imirenge mu nyandiko.

Mu zindi ngamba zafashwe, harimo gukomeza guhanahana amakuru kuri ikibazo no kuzuzanya kw'inzego zose mu guca burundu imirimo mibi, gukomeza ubugenzuzi busanzwe ndetse n'ubuhuriweho(joint inspection) aho bibaye ngombwa hagamijwe kumenya ahari abana bakoreshwa imirimo mibi no guhana ababigiramo uruhare.

Abitabiriye inama kandi bashimye intambwe yatewe mu gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana mu Murenge wa Rwaniro, aho mu mpera za Kamena 2017 hari hagaragaye abana bakora mu birombe by'amabuye y'agaciro, ariko ubu hakaba harashyizweho uburinzi bw'amanywa n'ijoro kandi  bukaba bukora neza.

Nyuma yo gufata ingamba zinyuranye, abitabiriye amahugurwa banemeje gahunda y'ibikorwa igaragaza uko iyi myanzuro izagenda ishyirwa mu bikorwa hakurikijwe ibibazo byagaragajwe, igihe bikunda kwiganza n'igihe gisigaye mu mwaka 2017-2018.