Ministri De Bonheur Jeanne d’ Arc atanga ibikoresho kuri imwe mu miryango yagezweho n'ingaruka z'ibiiza.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeri 2017, Ministeri y’ibiza n’impunzi yatanze ubufasha bw’ibanze ku bantu 26 basenyewe n’imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye mu cyumweru gishize mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye.

Abaturage muri rusange bakaba bibutswa kwirinda ibiza nk’ibi bazirika ibisenge by’inzu zabo kandi abafite inzu zishaje bakazisana. Abasenyewe n’iyi mvura yari yiganjemo umuyaga, aha mu murenge wa Mukura ibikoresho by’ ibanze bashyikirijwe birimo shitingi, ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku.

Ngo iyi mvura yasenye inzu zabo kandi inangiza ibikoresho byarimo yaba imyenda, ibikoresho byo mu rugo n’ibiribwa. Kuri ubu bamwe mu bafite inzu zasenyutse bikabije batabashije guhita basana, bacumbitse mu baturanyi.

Inzu zifite ibisenge byatwawe n’umuyaga, ahanini ni izubatswe mu buryo budakomeye kandi n’ibisenge bitaziritse. Ministri ufite mu nshingano ze ibiza, De Bonheur Jeanne d’ Arc, avuga ko mu rwego rwo gukumira ibiza nk’ibi, iyi ministeri igiye gutangiza gahunda yo kwigisha abaturage uburyo bwo kubaka birinda ibiza. Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye, nawe avuga ko bazakomeza kwigisha abaturage kugira ngo imiturire inozwe.

Uretse ibi bikoresho, nyuma y’ibarura ry’inzu zasenywe mu gihugu hose, bazanahabwa kandi amabati kuko inyinshi ari ibisenge byagurutse. Mu karere ka Huye inzu zasenyutse ni 119 harimo ibyumba by’amashuri n’inyubako z’ubuyobozi. Muri uyu murenge wa Mukura hasenyutse inzu 26.