Prezida wa Sena ashyikiriza ku mugaragaro inzu umwe mu batujwe muri uyu mudugudu.

Perezida wa Senat y’ U Rwanda, Makuza Bernard, ubwo yatahaga ku mugaragaro umudugudu w’ ikitegererezo  mu karere ka Huye, umudugudu wubatse mu murenge wa Simbi mu kagari ka Kabusanza, yibukije ababubakiwe izi nzu ndetse n’ Abanyarwanda muri rusange ko bagomba kumva ko n' abo ibyiza bibagenewe ntibumve ko hari abandi bigenewe bo batabikwiye.

Igikorwa cy’umuganda rusange harimwa ahazahingwa ubwatsi bw’ inka zizahabwa abatuye muri uyu midugudu, ni cyo cyahujwe no gutaha inzu eshanu ziwugize. Imwe muri izi nzu, ituwemo n’imiryango ine.

Inzu zo muri uyu mudugudu uhereye mu musingi zubakishije amabuye na sima, zikagira inkuta z'amatafari ahiye, zikaba zinasakajwe amabati akomeye. Zifite amashanyarazi zikanagira ibigega bifata amazi.

Perezida wa senat y’ U Rwanda, Bernard Makuza wifatanije n’aba baturage mu muganda, akanataha uyu mudugudu ku mugaragaro, asaba abahawe izi nzu n’Abanyarwanda muri rusange, kumva ko nabo ibyiza bibagenewe, ntihagire uwumva ko bigenewe abandi.

Abaturage baturiye uyu mudugudu baje kwifatanya n’abaturanyi babo mu gikorwa cy' umuganda, bavuga ko kuba uyu mudugudu uzaherekezwa n'ibindi bikorwa nk'amazi meza n' amashaynarazi, bituma nabo bawitezeho impinduka nziza mu mibereho yabo.

Uyu mudugudu w'ikitegererezo wa Kabusanza, mu cyiciro cya mbere wubatswemo inzu zitumwemo n'imiryango 20, ishuri ry'incuke n' ikiraro rusange. Wuzuye utwaye amafaranga y' u Rwanda hafi miriyoni 300.

Mu bisigaye kuhagezwa, ni amashanyarazi akomoka ku mazi kuko ubu bakoresha aturuka ku mirasire y'izuba, hakazanagezwa amazi meza. Binateganijwe ko hazubakwa n'ibindi bikorwaremezo birimo nk'ishuri ry'imyuga, ivuriro rito n' isoko.

 Wifuza kureba amafoto agendanye n’igikorwa cyo gutaha umudugudu w’Ikitegererzo wa Kabusanza, kanda hano : https://www.flickr.com/photos/huyedistrict/albums/72157685706234322