Ubworozi bw’inka zitanga umukamo ushimishije w’amata muri Kinazi ni kimwe mu bisubizo byo kwiteza imbere mu rubyiruko

Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa kinazi ahazwi nko kuri arete ruvuga ko umwuga wo kugemura no gucuruza amata warubereye igisubizo cy''ubukene no kwirinda ingeso mbi ahubwo batera imbere. Ubuyobozi bw'umurenge wa kinazi nabwo ngo nbushyigikiye aho uru rubyiruko rugeze rw'iteza imbere ndetse rukaba rugiye no gufashwa kwishyira hamwe kugirango rwagure ibikorwa byabo.

Mu murenge wa Kinazi ahazwi nko kuri Arete harangwa n’urujya n'uruza rw'abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bagaragara mu myambaro mpuzankano igaragaza amakompanyi (companies) bakorera mu kugeza amata ku bagenzi baba batambuka kuri uwo muhanda bava cyangwa  berekeza mu karere ka Huye ndetse no bindi bice by’ibiguhugu bihana imbibe n’u Rwanda.

Nk’uko bamwe muri uru rubyiruko babitangaza, ngo aka kazi bagakora bagashishikariye kuko kabarinda ubukene ndetse n'ingeso mbi. Bamwe muri bo bavuga ko binyuze muri ubu buruzi, babashije kwigurira amatungo magufi azabateza imbere mu minsi iri imbere. Gucuruza amata kuri santere kandi, ngo bibarinda kwirirwa bicaye ntacyo bakora, bityo bigatuma bakora ntibishore mu ngeso mbi.

Migabo Vital umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa kinazi nawe ngo yishimira kuba uru rubyiruko rwaravanye amaboko mu mifuka rugakora bikagabanya umubare w'inzererezi muri aka gace. Uyu muyobozi avuga ko ku bufatanye n'uru rubyiruko bagiye kurufasha kwishyira hamwe rukagura ibikorwa byarwo.

Kugeza ubu mu murenge wa Kinazi ibikorwa by'ubucuruzi bihakorerwa kukigero cya 80% bishingiye ku mukamo w'amata aho kumunsi hagurishwa litiro zisaga ibihumbi 10 z'amata aho ajyanwa mubice bitandukanye by'igihugu ndetse no hanze yacyo nk'ibukavu ho muri DRC ndetse no mu gihugu cya Uganda.