Umuhanda Huye Nyamagabe wari muto kandi warangiritse.

Imirimo y’ibanze yo gukora umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe yatangiye mu Karere ka Huye. Ni umuhanda ufite ibirometero 53 ukazakorwa mu gihe cy’amezi 24, ukazatwara amafaranga y'u Rwanda asaga miriyari 21.

Mu isantere y’ubucuruzi ifite igice kinini mu murenge wa Huye, ariko ikaba inahuriweho n’imirenge ya  Maraba na Mbazi mu karere ka Huye, ni ho imirimo y’ ibanze yo kubaka uyu muhanda Huye - Nyamagabe yatangiriye. Bamwe mu bakoresha uyu muhanda bavuga ko bishimiye ikorwa ry’uyu muhanda, aho uri kongerwa mu bugari no gusana ahangiritse.

Abatwara ibinyabiziga nka moto n’imodoka, bavuga ko uyu muhanda wari warangiritse cyane ku buryo kuwukoresha byabagoraga. Ngo imiterere yawo yanashoboraga gukurura impanuka ndetse ikanangiza ibinyabiziga. Ariko ubu ngo kuba ukozwe, bigiye koroshya akazi kabo. Bavuga ko ikorwa ry’uyu muhanda rizoroshya uruza n’uruza rw’ibinyabiziga, bityo n’abakora ishoramari binyunze muri uyu muhanda bakazarushaho koroherwa mu ngendo.

Uyu muhanda Huye Nyamagabe ufite ibirometero 53. Ni umuhanda uhura n’ igice kiva mu karere ka Rusizi cyo cyamaze gukorwa kugera mu murenge wa Kitabi usohotse ishyamba rya NyungweAmakuru dukesha ministeri y’ibikorwaremezo, agaragaza ko imirimo nyirizina yo kuwubaka itangirana n’ uku kwezi kwa 10, ukazakorwa mu gihe cy’amezi 24, ni ukuvuga imyaka ibiri.

Uyu muhanda uzuzura utwaye miriyari 21 z’amafaranga y’U Rwanda, ukaba urimo gukorwa na kampani y’ Abashinwa yitwa China Road Bridge.