Umukamo w’inka za Ndayisaba umwinjiriza amafaranga arenga ibihumbi 500.

Ndayisaba Filipo, umuhinzi mworozi wo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, asaba abafite ubutaka kububyaza umusaruro kuko imitungo yose agezeho ayikomora ku buhinzi n’ ubworozi naho umugore we agasaba izindi ngo gushyira hamwe kuko ibyo bageraho byose bikomoka mu gukorera hamwe.

Ndayisaba Filipo, ni umuhinzi mworozi w’intangarugero ufite ibikorwa binyuranye, birimo inka za kijyambere, ubuhinzi bw’ urutoki n’ amashyamba. Umusaruro uva mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi akaba yarabikuyemo amazu akodesha ane, inzu imwe y’ubucuruzi, kandi abasha kwiyubakira inzu nziza atuyemo we n’umuryango we.

Uyu mugabo, mu mukamo w’inka ze ashobora kuvanamo amafaranga ibihumbi hafi 500 kuko nibura ku munsi inka ze zikamwa litiro 80. Mu rutoki rwe ho ashobora kuvanamo amafaranga agera ku bihumbi 200. Amashyamba agera kuri atanu yateye, rimwe aribarira amafaranga agera kuri miriyoni 20. Ibi byose agenda anabibyazamo indi mitungo.

“Urwo rutoki aho naruteye nahaguze miliyoni zirindwi,kuko nateye igipande kimwe ntabwo nahateye hose, ariko uwampa amafaranga y’aho nateye afatanije n’ibikorwa nahashyizemo ntabwo yajya munsi ya miliyoni 10. Ahandi mfite ni isambu y’umuryango nororeramo amatungo yanjye, ibindi bikorwa nkora ni uguhinga ubwatsi bw’inka,nkazigaburira kugira ngo zimpe umukamo. Ikindi, naziguriye n’imashini izisera ubwatsi nay o iri hano, hafi aha ngaha.

Ibikorwa byo kwa Ndayisaba kandi, ngo bigirira akamaro n’abaturanyi, kuko atanga akazi gahoraho ku bantu benshi. Agira ati: “Ikindi, mfite abantu barenga cumi na batanu nkoresha buri munsi. Mfite amashyamba manini arengeje hegitari nk’enye cyangwa eshanu, imisozi itatu. Nyabariye agaciro ishyamba rimwe ntabwo najya munsi y’amafaranga miliyoni 20.”

Mukeshimana Tamari Umugore wa Ndayisaba, avuga ko kugera kuri uyu mutungo wose babikesha ubufatanye. “Ohh, ajya imbere nkamujya inyuma arahinga arororra, nanjye ndahinga yaba agiye mu bworozi nanjye nkaba ndi mu bahinzi, buri kintu cyose mbona kimwe cya kabiri nkibonamo […. ].Tubikesha ibitekerezo bizima, niba tubonye amafaranga tugomba kubaka inzu yo gukodesha, tukarihira abana kugera na kaminuza. Mbona nta kibazo dufite mu mirimo dukora. […]. Iterambere ryose tugomba kurigeraho.”

Ndayisaba agira inama abafite ubutaka kubukoresha kuko ibyo afite byose nta handi abikomora uretse mu buhinzi n’ubworozi.