Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi akangurira urubyiruko kurwanya ruswa.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi arasaba urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo kwitoza umuco wo kurwanya ruswa . kurwanya ruswa ngo bagomba kubitangira bakiri bato kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza h’u Rwanda ibyo bakabikora batanga amakuru yaho bayibonye cyangwa bumvise ivugwa.

Ibi umuvunyi mukuru yabisabye urubyiruko ubwo mu Karere ka Huye kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017  Urubyiruko rwo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye n’urwo mu mashuri yisumbuye rwaturutse muturere twose tw’intara y’amajyepfo bibumbiye mu matsinda yo kurwanya ruswa bagiranye ibiganiro n’umuvunyi ku kurwanya ruswa.

Aba banyeshuri bavuga ko ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye, kandi ko bagiye kugira uruhare mu kuyirwanya. Ishimwe imaculee, umwe mu banyeshuri bitabiriye ibi biganiro, avuga ko ruswa yaba ishingiye ku mafaranga ndetse na ruswa ishingiye ku gitsina hariho aho zikigaragara. Ishimwe avuga ko nk’urubyiruko agiye kurushaho kugaragaza umusanzu we mu kubaka igihugu, arwanya ruswa z’ubwoko bwose. Ibi ngo azabigeraho mu gutanga amakuru aho yatekereza ko hari icyuho cya ruswa.

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi avuga ko u Rwanda rushishikajwe no kurwanya ruswa y’ubwoko bwose. Aha ni ho ahera asaba  uru rubyiruko gukoresha imbaraga nyinshi rufite mukurwanya ruswa ndetse anarwizeza ko urwego rw’umuvunyi ruzababa hafi mu buryo bwose.

Ibiganiro byahuje uru rubyiruko n’umuvunyi mukuru  byatangijwe n’urugendo rwatangiriye ku nzu mberabyombi y’akarere ka Huye rusorezwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ahatangiwe ubutumwa bwo kurwanya ruswa mu buryo butandukanye haba mu ndirimbo, imivugo ndetse n’ikinamico.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Africa mu kurwanya ruswa , na ho ku isi rukaba kumwanya wa 50 mubihugu 194.