Abahinzi b’umuceri muri Ruhashya barishimira ko biteje imbere

Bamwe mu bahinzi b'umuceri bakorera mu gishanga cya Rusuri-Rwamuginga-Cyarubare mu murenge wa Ruhashya barakangurira bagenzi babo kwita ku gihingwa cy'umuceri nk'uko byagenwe kuko ibyo bagezeho babikesha kuba bita neza kuri iki gihingwa.

Niyonteze Vincent, ni umuhinzi w'umuceri ubimazemo imyaka isaga 10. Aravuga  ku musaruro n'amafaranga ashobora gukura mu muceri ku gihe cy'umusaruro. Uyu muhinzi akorera muri koperative yitwa COPRORIZ Rusuri-Rwamuginga-Cyarubare. Mu rugo iwe, atunze inka ebyiri n'inyana yazo. Izi nka imwe muri zo yaguze amafaranga ibihumbi 300, Niyonteze, avuga ko kugira ngo azigereho ubuhinzi bw'umuceri bubifitemo uruhare. Uretse izi nka, Vincent inzu atuyemo, avuga ko ifite agaciro ka miriyoni zisaga enye, na yo ngo ubuhinzi bw'umuceri bwamufashije kuyubaka.

Nkurikiyimfura Augustin, undi muhinzi w'umuceri, we inka atunze ngo azikomora ku yindi mirimo yakoze. Ariko nawe yemeza ko ubuhinzi bw'umuceri bwamugiriye akamaro kuko ngo amafaranga yakuye mu muceri, yagiye ayongera agura imirima kugira ngo yagure ubutaka ahingaho ibindi bihingwa. Ibi bituma Nkurikiyimfura, yemeza ko ubuhinzi bw'umuceri ari ingirakamaro.

Vincent ariko, avuga ko kugira ngo umuceri umuntu awuhinge umugirire akamaro bisaba kuwitaho nk'uko biteganijwe ndetse akanabigereranya nk'uko umuntu yiyitaho ubwe. Ibi akaba anabikangurira n'abandi bahinzi b'umuceri kugira ngo umuceri nabo ubageze ku iterambere nk'iryo yagezeho.

Kuba ubu buhinzi bw'umuceri bugenda buteza imbere bamwe muri aba baturage, nk'uko babyemeza, bituruka ku kuba iki gishanga gifite urugomero rutuma umuceri ubona amazi ukeneye.

Koperative aba bahinzi bibumbiyemo yatangiye mu mwaka wa 2007. Mbere y'uko aba baturage batangira gukorera muri koperative, buri wese yahingaga ku giti cye. Aba baturage bakaba bavuga ko mu byo koperative ibafasha harimo kubahugura ku buryo bw'imihingire y'umuceri ndetse no kubafasha kubona inyongeramusaruro nk'amafumbire n'imbuto.