"Kawa ya Maraba" ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu cyamenyekanishije Akarere ka Huye.

Kongera imbaraga mu kumenyekanisha ikawa yo mu Karere ka Huye yamenyekanye nk’iya Maraba, ni umwe mu myanzuro y’inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abavuka mu Karere ka Huye batuye  mu mujyi wa Kigali.

Ni inama yateraniye mu mujyi wa Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2017, ihuza ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abanyehuye batuye mu mujyi wa Kigali. Iyi nama nyunguranabitekerezo isanzwe iterana rimwe mu mezi atatu, ikaganira ku byakomeza guteza imbere Akarere.

Nyuma yo kuganira ku bizakomeza gutuma Akarere ka Huye gakomeza kumenyekana, ikawa yamenyekanye cyane ku izina rya “Kawa ya Maraba” abitabiriye inama basabye ko yakomeza gushyirwamo imbaraga igakomeza kwamamara cyane, ngo kuko ituma Akarere kamenyekana muri rusange.

Umwe mu bitabiriye inama yagize ati: ” Ikawa yacu ya  Maraba iri mu byatumye u Rwanda ndetse n’Akarere ka Huyemuri rusange  kamenyekana cyane ku isi hose. Ariko iyi kawa yamenyekane cyane cyane ku mugabne w’Umurayi na Amerika, kandi yakabaye imenyekana mu bihugu hafi byo ku isi hose. Kandi tunibuke ko kumenyekana kwayo bizanatuma abahinzi bayo barushaho kunguka cyane. Benshi muri twe tugenda u bihugu binyuranye ku isi, mureke twongerere imbaraga kawa yacu irusheho kumenyekana ”. Aba bitabiriye inama basanga ngo kumenyekana kwa kawa ya Maraba bizatuma abahinzi ba Kawa barushaho kuzamuka mu bukungu, ndetse bikanatuma Akarere gakomeza kumenyekana.

Ikawa yo mu Karere ka Huye yamenyekanye nka “Kawa ya Maraba” ni ikawa zahizwe mu mushinga witwa  “Maraba Coffee intensification”  mu mirenge itandukanye nka  Mbazi, Maraba, Simbi, Kigoma.