Urubyiruko rurasabwa gukomera ku ndangagaciro ngo kuko ari zo shingiro ry’ubutwari.

Guharanarira kuba hibandwa mu gukurikiza indangagaciro, birinda kirazira ni bimwe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye urubyiruko, ubwo yabahaga ikiganiro kigendanye no kwitegura umunsi w’intwari.

Mu rweo rwo kwitegura umunsi w’Intwari, mu gihugu hatangijwe icyumweru cyahariwe ubutwari kuva kuwa 24 kugeza 31/01/2018. Mu rwego rw’ibikorwa byahariwe iki cyumweru, Akarere ka Huye kateguye gutanga ibiganiro mu rubyiruko, by’umwihariko mu bigo by’amashuri, hagamijwe gusobanura Indangagaciro y'ubutwari n'izindi  ndangagaciro nyarwanda.

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2018, ibigo by’amashuri bya  G.S des Parents, P S Baptiste na  Elenaguerrabyahurijwe hamwe, maze abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku butwari mu Rwanda. 

Muri iki kiganiro, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza  yasobanuriye urubyiruko  rw’abanyeshuri icyo Ubutwari aricyo ariko Kandi ko buharanirwa. Yasobanuye ko kuba Intwari utabihabwa n'umurimo ukora,umuryango ukomokamo ko ahubwo ari ibikorwa by'Indashyikirwa bidasanzwe uba warakoze.

Yasobanuye Kandi ko hariho Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari,imidari n'impeta. Umuyobozi Kandi yagarutse ku myitwarire igayitse iranga bamwe mu rubyiruko  nko kunywa Ibiyobyabwenge,kwiyandarika,... n’ibindi byinshi. Yavuze ko urangwa n’ibi n’ibisa na byo  bitandukanye n'umuco nyarwanda,ubirangwaho  ngo ntiyaba Intwari. Yasabye urubyiruko kwikebuka akareba niba inzira arimo igoroye.

Yasobanuye Kandi ko impamvu uyu munsi wizihizwa ku ya 01 Gashyantare ko ari uko abaturage baba bejeje bameze neza , bityo bigatuma barushaho gusabana no kwibuka aho umusaruro waturutse no gufata ingamba zo kuwongera.

Yashoje asaba buri wese guharanira ubutwari , yibutsa ko n’abakiri bato bishoboka  ko baba intwari, bafatiye urugero ku bana b’Inyange.

Umunsi ngarukamwaka wahariwe kwibuka intwari mu Rwanda wizihizwa buri tariki ya 01 Gashyantare. Intwari zibukwa zikaba zirimo mu byiciro ari byo  Imena  , Imanzi n’ Ingenzi.