Abagore bakora ubukorikori bunyuranye bamuritse ibikorwa byabo.

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Huye, hatanzwe ubutumwa bukangurira abagore n’abakobwa kuyoboka amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro. Ibi byagarutsweho n’abayobozi batandukanye bitabiriye kwizihiza uyu munsi.

Ni ibirori byabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Huye kuri uyu wa 08 Werurwe 2018. Ku rwego rw’Akarere ka Huye, umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu murenge wa Tumba, Akagali ka Cyarwa, Umudugudu wa Taba.

Ni ibirori byagaragajwemo imurikabikorwa ry’abagore biteje imbere babikesha imyuga itandukanye bakora, irimo ubudozi, ubukorikori bwo gukora amavuta yo kwisiga n’amasabune, ububumbyi bw’amategura n’amatafari, gukora ibikoresho bitandukanye by’imitako,…

Abagore bakoze imurika ry’ibikorwa byabo by’imyuga n’ubukorikori bavuga ko bamaze kwiteza imbere babikesha imirimo y’amaboko yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yavuze ko mu Karere ka Huye imibare y’abiga ubumenyi ngiro ugenda wiyongera, ariko abenshi bitabira kuyiga bakaba ari abahungu. Avuga ko Akarere ka Huye kazakomeza ubukangurambaga mu gukangurira abakobwa n’abagore n’abo bagakunda ubumenyi ngiro n’imyuga. Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuzajya bakundisha abana b’abakobwa kwiga amashuri y’ubumenyi ngiro n’imyuga.

Depite Gahondogo Athanasie witabiriye kwizihiza uyu munsi akaba n’Umushyitsi mukuru muri ibi birori, yibukije ko ubumenyi ngiro n’imyuga ari byiza, kuko ababyize bihangira imirimo kandi akazi kabo gahoraho. Depite Gahondogo yibukije ababyeyi ko nta murage wundi ababyeyi bakwiye guha abana babo, atari ishuri. Yibukije ko mu itegeko ikitwa umunani ababyeyi bahaga abana utakibaho, anavuga ko ubuzima bw’abanyarwanda benshi butagishamikiye cyane ku buhinzi. Ni muri urwo rwego yasabye ko abagore n’abakobwa na bo bagana ari benshi amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Uyu munsi wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya 43, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Munyarwanda kazi , komeza umurava mu iterambere Twubake u Rwanda Twifuza.” Mu Karere ka Huye habarurwa amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro agera kuri 16, ndets n’ibigo bitandukanye by’imyuga bishobora kumenyereza imyuga abantu benshi.

 

Ushaka kureba ayandi mafoto, kanda hano: https://www.flickr.com/photos/huyedistrict/albums/72157691417243042