Abageze mu za bukuru bahabwa inkunga y’Ingoboka bibumbiye muri koperative ‘Abizeranye Mukura’ biyujurije igorofa ya miliyoni 47

Abageze mu za bukuru bahabwa inkunga y’Ingoboka bibumbiye muri koperative ‘Abizeranye Mukura’ bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye biyujurije igorofa ya miliyoni 47 Frw. Iyi nzu yubatswe kugira ngo ibafashe mu masaziro yabo, bakavuga ko izanabafasha guherekezwa neza igihe bazaba bitahiye.

Aba basheshakanguhe basanzwe bahabwa inkunga y’ingoboka muri VUP (Vision Umurenge Program) batangiye ari 386 ubu basigaye ari 288 kuko 98 bamaze kwitaba Imana.

Nyandwi Jean Bosco uyobora iyi koperative avuga ko ku nkunga y’ingoboka ya 7 500 Frw bahabwa buri kwezi bagiye bigomwaho kugira ngo bashyireho igikorwa cyabafasha muri aya masaziro yabo.

Ngo ntibyari byoroshye kugira ngo aba basaza n’abakecuru bumve iki gitekerezo ariko nyuma baza kuva ku izima kuko bari bahawe inyigisho zihagije.

Ati “Byabayeho ko tugomba kwicara turaganira tubera ko y’uko uyu munsi ushobora kurara uhaze ariko ejo ukaramuka ushonje nubwo wayihaye,…

Tunabereka ko aho ya nkunga yavuye ejo ishobora kutaboneka kuko twateganya ko ishobora no guhagarara ariko noneho umuntu akabona n’aho yagura isabune, abakecuru n’abasaza barushaho kubyumva.”

Avuga ko batangiye bizigama 70 % yo kuri iyi nkunga nyuma baza kuyagira 30% yaje kuvamo ikibanza cya miliyoni 3 ari nacyo baje kubakamo iyi gorofa y’inzu igeretse y’ubucruuzi yuzuye ihagaze miliyoni 47 Frw.

Iyi nyubako yubatswe nta ruhare rw’inguzanyo ahubwo muyo bizigamiye buhoro buhoro, ubu ibinjiriza ibihumbi 105 ku kwezi abafasha mu mibereho ya buri munsi.

Nyandwi uyobora iyi koperative avuga ko 1 400 000 Frw yabonetse ku nshuro ya mbere bahise bayagabana ku buryo buri mugenerwabikorwa yabonye agera mu 5 000 Frw.

Avuga kandi ko amafaranga yinjizwa n’iyi nyubako bayifashisha mu guherekeza umwe muri bo witabye Imana bakagenera umuryango we amafaranga y’isanduku.

Ati “Aho kugira ngo agurishe mu ntanzi z’urugo wa mwana asize agume hasi twe turamushyinguza.”

Ngo n’uhuye n’utubazo dutandukanye yitabaza ubuyobozi bw’iyi koperative bugakora mu isanduku bakamugenera inguzanyo idasaba inyungu.

Ati “Hari ugira ikibazo nk’umwana agahera ku ishuri kubera wenda amatike cyangwa amafaranga y’ishuri tumuguriza amafaranga atagira inyungu, na we yarembye tukamufasha gutyo.”

Avuga ko na mbere yo kugera kuri iki gikorwa, abibumbiye muri iyi koperative bari bishatsemo bimwe mu bikoresho byo mu rugo nk’ibiryamirwa ndetse ko buri wese yaguriwe itungo rigufi (ihene).